skol
fortebet

Imodoka yaguye mu Kivu yakuwemo ariko Umushinwa wari mu bari bayirimo yaburiwe irengero

Yanditswe: Wednesday 23, Oct 2019

Sponsored Ad

Imodoka ya Toyota Hilux ya kompanyi y’Abashinwa yari mu mirimo yo gukora umuhanda wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu mu burengerazuba bw’u Rwanda ikagwa mu kiyaga cya Kivu kuwa kabiri, bayivanyemo uyu munsi ku gicamunsi ariko umwe mu bashinwa bari bayirimo yaburiwe irengero.

Sponsored Ad

Iyi mpanuka ika yarabaye kuri uyu wa Kabiri taliki ya 22 Ukwakira 2019 mu masaha ya saa tatu za mu gitondo,mu mudugudu wa Tagaza, Akagari ka Rubona, Umurenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu.

Polisi yemeje ko iyi modoka yaguye mu kiyaga irimo abantu 11, abantu icyenda(9) bayivuyemo, hakaboneka umurambo umwe w’Umunyarwanda, ariko Umushinwa umwe mu bari muri iyi modoka ntaraboneka.

Nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, iyi modoka yakuwe muri metero 80 mu bujyakuzimu, abayivanyemo bakavuga ko babonyemo n’izindi modoka ebyiri, Daihatsu n’ivatiri, batari bazi ko nazo zaguyemo.

Uyu muhanda uri gukorwa uca hafi y’ikiyaga cya Kivu uva mu mujyi wa Gisenyi werekeza ahitwa kuri ‘Marine’ no kuri ‘Brasserie’ mu murenge wa Nyamyumba.

Ibitekerezo

  • mwiriwe, banyamakuru nshuti zacu rwose mujye mwirinda gutangaza amakuru y’ibinyoma mutahagazeho.Impanuka yabaye namushinwa numwe warurimo nkuko mubivuga ikindi ababuriwe irengero ni abanyarwanda babiri ntanumwe wigeze aboneka.ikindi nuko ntayindi modoka irimo nkuko mwabitangaje

    Mujye mutangaza ibyo muhagazeho ntimugashyire abanyarwanda murujijo kubera kuvuga ibyo namwe mutazi.

    Murakoze

    Ko bavuga ko harimo izindi modoka kuki zo batazivanyemo!!

    Ko bavuga ko harimo izindi modoka kuki zo batazivanyemo!!

    Uwo mushinwa muvuga wabadi mutabonye sinzi ibyanyu ahaaa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa