skol
fortebet

Imodoka yari itwaye amavuta akoreshwa mugutwara indege yavaga i Kigali yerekeza i Goma yafashwe n’inkongi y’umuriro

Yanditswe: Friday 05, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Werurwe ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi (Fire and Rescue Brigade) bazimije inkongi yari ifashe imodoka y’ikamyo yari ivuye mu Mujyi wa Kigali yerekeza mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu Mujyi wa Goma. Iyi modoka yari ihetse meterokibe ibihumbi 41,500 by’amavuta akoreshwa mu gutwara indege (Benzine).

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega yavuze ko iyo nkongi yabaye ubwo iyo kamyo yari igeze mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu yenda kwinjira mu Mujyi wa Rubavu.

Yagize ati “Hari ku mugoroba saa cyenda n’iminota icumi iriya kamyo yarimo umushoferi wayo wenyine witwa Mustafa Tom maze amwe mu mapine y’inyuma arashyuha cyane atangira gucumba umwotsi. Abaturage bahise bahamagara ishami ryacu riri mu Mujyi wa Gisenyi bahita batabara hakiri kare barayizimya.”

ACP Seminega akomeza avuga ko abapolisi basanze amapine ane y’inyuma amaze gushya ariko nta kindi cyangiritse kuri iyo modoka ndetse n’amavuta iyo kamyo yari yikoreye ntacyo yabaye. Yashimiye abaturage batabarije igihe bigafasha Polisi kuzimya iriya nkongi.

Ati “Harokotse ibintu byinshi kuko ariya mavuta akoreshwa mu ndege iyo agerwaho n’inkongi hari kwangiza ibintu byinshi ndetse harimo n’ubuzima bw’abantu batuye muri kariya gace. Turashimira abaturage babonye imodoka itangiye gucumba bagahita bahamagara ku ishami ryacu rikorera mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rubavu. Byadufashije cyane kuko iyo batinda ariya mavuta agafatwa n’umuriro byari kuba bibi cyane.”

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi yongeye gukangurira abaturage kujya bihutira gutabaza Polisi kugira ngo itabare hakiri kare.

Yongeye kwibutsa abantu nomero za telefone bazajya bitabaza hirya no hino mu gihugu arizo:

111, 112, 0788311224, mu Ntara y’Amajyaruguru ni 0788311024, mu Ntara y’Iburengerazuba ni 0788311023, mu Ntara y’Amajyepfo ni 0788311449, mu Ntara y’Iburasirazuba ni kuri 0788311025 na 0788380615 bashobora kandi no guhamagara kuri 0788311120”.

Mustafa Tom, umunyarwanda wari utwaye iriya kamyo yashimiye Polisi ku gikorwa yamukoreye anashimira abaturage bamutabarije ubwo imodoka yari igiye gufatwa n’inkongi, gusa nawe avuga ko atazi icyateye amapine y’inyuma gushyuha agatangira kwaka umuriro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa