skol
fortebet

Imodoka yarimo Abasirikari 40 yakoze impanuka, batatu barakomereka bidakabije

Yanditswe: Monday 13, Mar 2017

Sponsored Ad

Ubwo ba ofisiye bato b’igisirikare cy’u Rwanda berekezaga ku Ishuri rikuru ry’Igisirikare cy’u Rwanda(RDF CSC) riri mu Karere ka Musanze, bakoze impanuka y’imodoka yaturutse ku kuba bagonganye n’indi yo mu bwoko bwa Toyota Hilux.
Iyo mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Werurwe 2017 ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Lt. Col Rene Ngendahimana, Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda yabwiye izubarirashe.rw ko abasirikare bari mu modoka bagera kuri 40, gusa ngo batatu ni bo bakomeretse (...)

Sponsored Ad

Ubwo ba ofisiye bato b’igisirikare cy’u Rwanda berekezaga ku Ishuri rikuru ry’Igisirikare cy’u Rwanda(RDF CSC) riri mu Karere ka Musanze, bakoze impanuka y’imodoka yaturutse ku kuba bagonganye n’indi yo mu bwoko bwa Toyota Hilux.

Iyo mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Werurwe 2017 ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Lt. Col Rene Ngendahimana, Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda yabwiye izubarirashe.rw ko abasirikare bari mu modoka bagera kuri 40, gusa ngo batatu ni bo bakomeretse bidakomeye mu gihe abandi nta kibazo bagize.

Ati “Yeah! amakuru yo ni yo; twamenye ko byabayeho, ni impanuka yabayeho ariko icyateje iyo mpanuka ntabwo turabasha kumenya icyo ari icyo neza, gusa ikiza kirimo ni uko abo banyeshuri bose bavuyemo ari bazima batatu akaba ari bo bakomeretse bidakomeye bakaba barimo kuvurirwa mu Bitaro by’aho ngaho i Musanze.”

Yungamo ati “Ntabwo ari impanuka ikomeye mu by’ukuri ku buryo abantu bagira impungenge izo ari zo zose” Kandi, “Nta gikuba cyacitse kubera ko nta wakomeretse bikabije kandi nta n’uwabigendeyemo.”

Lt Col Ngendahimana avuga ko abasirikare bakoze impanuka basanzwe bakurikirana amasomo bita ‘Junior Command and Staff Course’ agamije kubongerera ubumenyi mu bijyanye no kuyobora ingabo n’indi mirimo itandukanye ikorerwa mu gisirikare.

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda atangaza kandi ko abari mu modoka yakoze impanuka bose ari Abanyarwanda; umuto afite ipeti rya ‘Captain’ mu gihe umukuru afite irya ‘Major’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa