skol
fortebet

Impanuka yahitanye umugore wari ugiye gushyingura umwana wa musaza we

Yanditswe: Wednesday 20, Sep 2017

Sponsored Ad

Impanuka y’ikamyo yabereye mu karere ka Muhanga yahitanye umugore wari uvuye mu bitaro bya Kabgayi gufata umurambo w’ umwana wa musaza we(umwisengeza we) wari wavutse apfuye ngo bage kuwushyingura.
Iyi mpanuka yabereye ahitwa Gahogo hagati ya Kabgayi n’ umugi wa Muhanga kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nzeli 2017. Usibye uyu upfuye na nyina wari ku yindi moto nawe yajyanywe kwa muganga arembye bikomeye.
Jean Baptiste Nkundimana wo mu murenge wa Rugendabari mu karere ka Muhanga yari yatabawe na (...)

Sponsored Ad

Impanuka y’ikamyo yabereye mu karere ka Muhanga yahitanye umugore wari uvuye mu bitaro bya Kabgayi gufata umurambo w’ umwana wa musaza we(umwisengeza we) wari wavutse apfuye ngo bage kuwushyingura.

Iyi mpanuka yabereye ahitwa Gahogo hagati ya Kabgayi n’ umugi wa Muhanga kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nzeli 2017. Usibye uyu upfuye na nyina wari ku yindi moto nawe yajyanywe kwa muganga arembye bikomeye.

Jean Baptiste Nkundimana wo mu murenge wa Rugendabari mu karere ka Muhanga yari yatabawe na nyina umubyara na mushiki we (uyu wapfuye). Bari kuri za taxi moto baturutse ku bitaro bya Kabgayi bajya mu mugi i Muhanga gutega.

Bari batwaye umurambo w’umwana wa Jean Baptiste Nkundimana wari wavutse apfuye bagiye kuwushyingura.

Bageze i Gahogo (urenze gato i Kabgayi) moto yari iriho Yankurije Goretti, mushiki wa Nkundimana, yashatse guca ku ikamyo maze ihita ihura n’ivatiri, umumotari yahunze ivatiri ahita agwa mu ikamyo uyu mumotari asimbuka moto ariko Goretti ntiyabishobora ikamyo imukandagira umutwe urashwanyagurika ntiyasamba.

Moto yari inyuma (zishoreranye) yabo nayo iri guca kuri iyi kamyo yahise igongwa naya vatiri yamanukaga igana i Kabgayi, uwo moto yari itwaye ni nyina wa Nkundimana na Goretti nawe wari watabaye aje gushyingura umwuzukuru we.

Uyu mubyeyi imodoka yamugonze arakomereka bikomeye cyane ahita asubizwa kwa muganga i Kabgayi ari indembe.

Nkundimana we moto yari ariho yari inyuma y’ikamyo ntiyagezweho n’impanuka nk’uko yabibwiye Umuseke.

Ikamyo yakandagiye Goretti ifite plaque RAD 438E naho ivatiri yagonze nyine ifite plaque RAC 352S.

Mu gahinda kenshi Nkundimana Jean Baptiste yasubiye kwa muganga i Kabgayi noneho anapfushije mushiki we na nyina urembye mu buryo bukomeye.
Abamotari bombi bo bakomeretse byoroheje.

Goretti Yankurije witabye Imana, yari yaje gushyingura mwisengeneza we, yari yarashatse ku Kamonyi, asize abana babiri bato.

Ibitekerezo

  • GS ntacyonavuga uretse kubasabira kumana nokwihanganisha abasigaye

    uyumuryango tuwufashe mumugongo twese nkabanyarwanda niwihangane kwisi nikobimera gusa imana ifashe abobana bato napapa wabo basigaranye

    mbega agahinda ibibintu birababaje imana yakire uwagiye mubayo kandi ikomeze Uyu muryango ntakiba kidafite impamvu twifatanyije nuyumuryango mukababaro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa