skol
fortebet

Impunzi zavuye muri Libya nubwo zifashwe neza mu Rwanda ziracyafite inyota y’i Burayi[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 25, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Impunzi zavuye muri Libya ziravuga ko kugera mu Rwanda kwazo byabaye nko kuva mu mwijima ujya mu rumuri. Ibi zirabivuga zihereye ku buzima busharira zabayemo mu nkambi zo muri Libya, nyuma y’uko benshi bafashwe bagerageza kujya ku mugabane w’i Burayi.

Sponsored Ad

Benshi baravuga ko bahuye n’ibibazo byinshi mu rugendo ruva mu bihugu byabo berekeza ku mugabane w’i Burayi, nk’uko bivugwa n’umunya-Eritrea Ganat Nagasi w’imyaka 37 y’amavuko.

Uyu munya-Eritrea avuga ko yahunze igihugu cye nyuma y’uko ubuyobozi muri icyo gihugu bufunze umugabo we na we bagatangira kumuhiga bukware ngo afungwe bigatuma ahunga icyo yita “ubutegetsi bw’igitugu butita ku baturage” muri Eritrea.

Mu nzira yerekeza i Burayi yahuye na ba rushimusi benshi bamusabaga amafaranga kugira ngo bamufashe kugera muri Libya. Abayatanze barafashwaga, ariko abayabuze bakagirwa abacakara b’abo ba rushimusi, ab’igitsinagore bo bagasambanywa ku ngufu muri urwo rugendo rwose.

Kwerekeza muri Libya ariko benshi muri bo ntibyabahiriye. Abatarahuye n’impanuka z’ubwato mu nyanja ya Mediterranée bagiye bagera mu Butaliyani ariko bagafatwa bagasubizwa muri Afurika.

Abarokowe izo mpanuka n’abafatirwaga mu Butaliyani bose bacumbikirwa mu nkambi ziri muri Libya, ariko bavuga ko ubuzima muri izo nkambi bwari bubi kurusha ubwo bahunze mu bihugu byabo.

Nagasi agira ati “Libya ni ho hantu hatubereye habi cyane twebwe abantu b’igitsina gore b’abanya-Eritrea. Benshi muri twe bafashwe ku ngufu na ba rushimusi muri Libya, basaza bacu barakubitwa bakorerwa iyicarubozo, ni ahantu hatubereye habi cyane twarahababariye cyane.”

Izo mpunzi zivuga ko ubuzima mu nkambi zo muri Libya bwazigoye cyane, ku buryo bamwe bahapfiriye bazize iyicarubozo bakorerwaga ndetse n’inzara bicishwaga

Umusore w’imyaka 24 ukomoka muri Ethiopia abisobanura agira ati “Izo nkambi zari gereza mbi cyane. Umuntu bamuhaga umugati umwe gusa ku munsi. Nta myambaro twari dufite, wasangaga abantu banduzanya igituntu, kubera kubaho mu bucucike abantu bamwe baryama hejuru y’abandi, hafi y’impunzi zose wasangaga zirwaye igituntu.”

Ngasi yungamo ati “Twari mu bigo batwakiriragamo ariko sinashobora gusobanura ibyatubayeho kuko byari ubunyamaswa bukabije, twafashwe ku ngufu, twakorewe iyicarubozo, ubuzima twabayemo muri Libya kubusobanura ntibyoroshye.”

Kugera mu Rwanda kw’izi mpunzi byongereye akanyamuneza ku maso yazo, n’ubwo hari abo bigaragara ko bakizahajwe n’ihungabana batewe n’ubuzima bushaririye babayemo muri Libya.

Urubyiruko ruba ruhugiye muri gahunda nyinshi cyane cyane imikino y’intoki (volleyball) n’amaguru (football) baba bakinira ku bibuga bubakiwe imbere mu nkambi bacumbikiwemo i Gashora mu Karere ka Bugesera. Kuba mu Rwanda barabigereranya no kuva mu mwijima ukajya mu rumuri.

Umusore w’imyaka 20 w’umunya-Eritrea abisobanura muri aya magambo, ati “Twahuye n’ibibazo byinshi. Twabaye mu bigo aho tutashoboraga kubona izuba. Abantu benshi barapfuye, benshi bakorewe iyicarubozo, ubu ndumva merewe neza hano mu Rwanda, nshobora kubona urumuri rw’izuba, mfite amahirwe yo kuba ndi hano hamwe n’abaturage b’u Rwanda, ubu ndumva igisobanuro cy’Ubunyafurika.”

N’ubwo bishimiye kugera mu Rwanda, baracyahanze amaso i Burayi

N’ubwo izi mpunzi zishimiye ubuzima zibayeho mu Rwanda, benshi baravuga ko icyifuzo cyabo cyo kujya i Burayi kitarasubizwa.

Abavuganye n’itangazamakuru bose bagiye bagaragaza ibihugu bifuza kujyamo birimo u Butaliyani, u Busuwisi, u Bwongereza n’u Bufaransa, bavuga ko “N’ubwo babayeho mu buzima bubi batifuza ko abazabakomokaho bazabaho muri ubwo buzima muri Afurika.”

Umugabo wo muri Somalia ufite umwana w’uruhinja muri iyo nkambi agira ati “Mu bihugu byacu uburezi buri hasi, uburenganzira bwa muntu kubwubahiriza ni ikibazo kandi n’imibereho yacu usanga iri hasi. Ntabwo twifuza ko abana bacu bazakurira muri ubu buzima. Twishimiye uko tubayeho mu Rwanda ariko ntitwifuza kuhatinda turashaka kujya i Burayi.”

Nta gisubizo kugeza ubu kiraboneka ku byifuzo by’izi mpunzi, cyangwa ngo hamenyekane neza niba hari ibiganiro biri gukorwa hagati y’ishami ry’umuryango w’abibumbye n’ibihugu bifuza kujyamo. Elise Vellachallane, ushinzwe guhuza Ishami ry’umuryango w’abibumbye n’izindi nzego mu Rwanda avuga ko bakeneye igihe kugira ngo bahindure imitekerereze.

Agira ati “Banyuze mu buzima bubi, kandi bizabafata igihe kinini kugira ngo batekereze andi mahitamo ku hazaza habo. Ni yo mpamvu turi kubafasha tubereka ko ahazaza heza atari ukujya i Burayi gusa. Abashaka kwiga bafite amahirwe yatuma biga kuko turashaka kubashyiriraho amashuri. Ahazaza heza hashobora kubahuza n’imiryango yabo, ahazaza heza hashobora kubasubiza mu bihugu byabo, impamvu zatumye bahunga zibaye zitakiriho tukabibafashamo, hari ibisubizo byinshi.”

Mu Rwanda hamaze kugera ibyiciro bibiri by’impunzi zavuye muri Libya. Icyiciro cya mbere cyaje ari impunzi 66, icya kabiri kiza ari impunzi 123. Abo bose bamaze kuza uko ari 189 biganjemo abanya-Eritrea kuko bagera ku 102. Biteganyijwe ko u Rwanda ruzakira icyiciro cya gatatu cy’impunzi 120 mu kwezi gutaha kwa cumi na kumwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa