skol
fortebet

Imyaka fatizo yo gutangira gukora akazi mu butegetsi bwite bwa Leta ishobora kugabanuka ikaba 16

Yanditswe: Sunday 15, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Imyaka fatizo yo gutangira gukora akazi mu butegetsi bwite bwa Leta ishobora kuva kuri 18 ikaba 16 ugendeye ku bikubiye mu mbanzirizamushinga y’itegeko rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba leta yagejejwe mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Gatanu.

Sponsored Ad

Gusa bamwe mu badepite barifuza ko ibyo byajyana no kugabanya imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ku mukozi wa Leta.

Umushinga w’itegeko rishyiraho sitati rusange y’abakozi ba Leta washyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko, uteganya ko umuntu ufite nibura imyaka 16 y’amavuko ashobora guhabwa akazi mu butegetsi bwa Leta aho kuba 18 nk’uko itegeko No 86/2013 ryo muri 2013 rishyiraho sitati rusange y’abakozi ba Leta ribiteganya kugeza ubu.

Atanga isobanurampamvu ry’uyu mushinga w’itegeko, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yagaragaje ko kugira ngo umuntu w’imyaka 16 ahabwe akazi mu nzego bwite za Leta bitazongera kumusaba uruhushya rwihariye rwa Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Cyakora ibi byakuruye impaka, aho bamwe mu badepite bagaragaje ko izo mpinduko zikwiye kujyana no kugabanya imyaka umukozi wa Leta agira mu kiruhuko cy’izabukuru, cyizwi nka pansiyo.

Aha Minisitiri Rwanyindo yagaragaje ko amikoro adahagije y’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, atatuma ibyifuzwa n’aba badepite bishoboka aka kanya.

Mu zindi mpinduka z’ingenzi ziteganywa muri uyu mushinga w’itegeko, harimo gushyira abanyapolitiki mu bakozi ba Leta bagengwa na sitati rusange igenga abakozi ba Leta, kongera umukozi wakuwe mu kazi kubera impamvu z’uburwayi mu bagenerwa amafaranga y’imperekeza ndetse agahuzwa n’ikiguzi cy’ubuzima muri iki gihe n’izindi.

Ibitekerezo

  • Ariko amategeko bajye bayitondera, si ugupfa gushyiraho. Niba umuntu ashobora kuba umukozi wa leta ku myaka 16, bisobanura ko ubukure na bwo buba imyaka 16 kuko leta itakoresha abana. Kuko leta niba igize abakozi bayo abafite 16, ni ukuvuga ko no mu bikorera, urwego urwo ari rwo rwose,babakoresha.
    Ku rundi ruhande, ubwo banakwemererwa gushinga ingo zabo. Mugiye gushyingira abana se noneho bataranarangiza ayisumbuye?

    Ese ubwo uhawe akazi ku myaka 16 afite iyihe mpamyabumenyi cyangwa iyihe nyemeza bushobozi? Ibyo yaba azi yaba yarabyize ryari, mu yahe mashuri? Kuko uwaba yarize neza, ku myaka 16 yaba ageze mu wa 4 wisumbuye.

    Ese ubwo na rya reme tuzi azaba ahagaze ate? Ingamba nk’izo nta ho zageza igihugu uretse kukiroha mu icuraburindi. Ibi ahubwo bikwiye kwamaganwa hakiri kare. Byazatuma na ba bana b’abakobwa bashukwa bagashaka, abandi bagata amashuri cyangwa bakayavanwamo kuko ngo bafite uburenganzira bwo gusha akazi. Si bwo bagashukishijwe bigahumira ku mirari!!!

    Ariko amategeko bajye bayitondera, si ugupfa gushyiraho. Niba umuntu ashobora kuba umukozi wa leta ku myaka 16, bisobanura ko ubukure na bwo buba imyaka 16 kuko leta itakoresha abana. Kuko leta niba igize abakozi bayo abafite 16, ni ukuvuga ko no mu bikorera, urwego urwo ari rwo rwose,babakoresha.
    Ku rundi ruhande, ubwo banakwemererwa gushinga ingo zabo. Mugiye gushyingira abana se noneho bataranarangiza ayisumbuye?

    Ese ubwo uhawe akazi ku myaka 16 afite iyihe mpamyabumenyi cyangwa iyihe nyemeza bushobozi? Ibyo yaba azi yaba yarabyize ryari, mu yahe mashuri? Kuko uwaba yarize neza, ku myaka 16 yaba ageze mu wa 4 wisumbuye.

    Ese ubwo na rya reme tuzi azaba ahagaze ate? Ingamba nk’izo nta ho zageza igihugu uretse kukiroha mu icuraburindi. Ibi ahubwo bikwiye kwamaganwa hakiri kare. Byazatuma na ba bana b’abakobwa bashukwa bagashaka, abandi bagata amashuri cyangwa bakayavanwamo kuko ngo bafite uburenganzira bwo gusha akazi. Si bwo bagashukishijwe bigahumira ku mirari!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa