skol
fortebet

Imyaka y’abemerewe kunywa inzoga mu Rwanda ishobora kuzamurwa

Yanditswe: Monday 16, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Ubusanzwe mu Rwanda ku myaka 18 y’ubukure umuntu yemerewe kugura inzoga kuko ufatwa nk’umuntu mukuru,gusa ibi bishobora guhinduka.

Sponsored Ad

Umuntu mukuru aba afite uburenganzira bwo kuba yajya mu kabari akagura inzoga n’ibindi akeneyeyo mu gihe itegeko ritemerera abacuruza mu kabari guha inzoga umuntu wese uri munsi y’imyaka 18 y’amavuko.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Nyirahabimana Solina, yatangaje ko bitewe n’ubukana ikibazo k’ibiyobyabwenge n’inzoga mu rubyiruko kigezeho, hari kuganirwa uburyo imyaka yo gutangira kunywa inzoga mu rubyiruko yazamurwa.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Nyirahabimana Solina yavuze ku izamurwa ry’imyaka yo kunywa inzoga ku rubyiruko

Yabitangarije mu nama yahuje urubyiruko rugera kuri 600 n’ababyeyi batandukanye, yabereye i Kigali, harebwa uko harandurwa ibiyobyabwenge mu rubyiruko hagamijwe kubaka ahazaza h’u Rwanda heza.

Ati “Ibi twahoze tuvuga by’inzoga zijyana mu businzi, ko hari ababishinzwe (itsinda) barimo kureba uburyo bibaye ngombwa imyaka yo gutangira kunywa inzoga yazamurwa.”

Yasobanuye ko bitaba ari umwihariko w’u Rwanda ku Isi kuko mu bihugu bimwe ku Isi hari aho bayizamuye kandi byagabanyije ibibazo bishamikiye ku nzoga mu rubyiruko.

Ati “Ibyo nibimara kugera ku mwanzuro nabyo tuzabiganira nk’ihuriro; wenda ntabwo bizaba ari mu Mujyi wa Kigali gusa ariko bizasakazwa hose.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco Bamporiki Edouard, nawe yabwiye urubyiruko ko mu muco w’Abanyarwanda nta kunywa inzoga ugasinda.

Ati “Ku bajya bavuga ko kunywa mu Rwanda bishobora kuba ari umuco; ndagira ngo mpamye ko atari byo, kandi mungirire ikizere kuko nange narakigiriwe.Kunywa ugasinda, mu bakurambere bacu, umusaza w’imfura, wageraga mu rugo rwe bakaguha inzoga utakimenya ntuzahagaruke. Ndetse abakuru bakavuga ngo uyikura mu gacuma ikagukura mu bagabo, inzoga inyowe mu rugero ni gahuzamiryango.”

Minisitiri Nyirahabimana avuga ko Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Ikigo kiyishamikiyeho RISA barimo kureba uburyo bareba ibinyura ku mbuga nkoranyambaga, abana bageraho bikabangiza kandi mu gihe gito kizashakirwa umuti bitewe nuko bigana imico y’ahandi ibashora mu ngeso mbi nk’amashusho y’urukozasoni n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa