skol
fortebet

Indege ya Ethiopian Airlines yarimo abantu 157 yakoze impanuka

Yanditswe: Sunday 10, Mar 2019

Sponsored Ad

Indege itwara abagenzi ya Ethiopian Airways yavaga Addis Abeba yerekeza i Nairobi muri iki gitondo yasandariye mu kirere nyuma y’iminota 6 ivuye ku kibuga cy’indege cya Bole International Airport.

Sponsored Ad

Iyi ndege yarimo abagenzi 149 ndetse n’abashinzwe kuyitwara bagera ku munani,yashwanyukiye mu kirere muri iki gitondo ubwo yari ivuye muri Ethiopia iza Nairobi gusa ntibiramenyekana niba hari umuntu warokotse.

Iyi ndege ya Boeing 737 (B-737-800MAX), ifite umubare uyiranga wa ET-AVJ yakoreye impanuka mu gace kitwa Bishoftu ko muri Ethiopia muri iki gitondo.

Ethiopian Airlines bwasohoye itangazo rigira riti “Ubu turacyari mu bikorwa byo gushakisha no gutabara abantu bari muri iyi ndege ariko nta makuru ya nyayo dufite ku bayiguyemo n’abakomeretse.Abakozi ba Ethiopian Airlines boherejwe ahabereye impanuka kandi bari gukora ibishoboka byose ngo batabare.”

Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed niwe watangaje aya makuru bwa mbere ndetse aboneraho kwihanganisha ababuriye ababo muri iyi mpanuka y’indege.

Nkuko Radar y’iyi ndege yabyerekanaga,yagombaga kugera mu mujyi wa Nairobi saa yine za mu gitondo ariko siko byagenze yakoze impanuka.


Ibitekerezo

  • RIP all of you.Tujye tumenya ko tugendana n’urupfu.Gusa accidents z’indege ni nkeya cyane ugereranyije n’imodoka.Ikibazo nuko iyo indege ikoze accident ihitana abantu benshi cyane.Tujye twitegura urupfu.Kubera kwitegura urupfu,hari umuntu w’inshuti yanjye wali afite akazi keza cyane muli Office.Hanyuma aragahagarika,yandika urwandiko asezera.Mu rwandiko,yavuze yuko akazi katazamubuza kurwara no gupfa.Ubu ajya mu nzira akabwiriza abantu ibyerekeye imana.Avuga ko icyabimuteye aruko yizeye kuzazuka ku munsi wa nyuma.Uwo mugabo yitwa Ndekezi Paul,ni umuyehova,atungwa no kudoda inkweto,akabifatanya no kubwiriza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa