skol
fortebet

Ingabire Marie Immaculée yavuze uburyo ngo bititondewe RURA ishobora kuzasenya leta y’u Rwanda

Yanditswe: Monday 19, Oct 2020

Sponsored Ad

skol

Ingabire Marie Immaculée, umuyobozi uhagarariye Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane (Transparent International) mu Rwanda, yagaragaje impungenge abona k’ Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA), avuga ko zititondewe uru rwego rushobora kuzasenya leta.

Sponsored Ad

Ibi abishingira ku biciro byafashwe nk’ibihanitse ku modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange uru rwego rwashyize hanze tariki ya 14 Ukwakira 2020, aho ahamya ko rwirengagije ubushobozi buke bw’abaturage; ikareba gusa inyungu z’abashoramari.

Mu kiganiro yagiranye na RadioTV10 kuri wa 18 Ukwakira, Ingabire Immaculée yatangaje ko yababajwe cyane no kubona RURA izamura ibiciro by’ingendo, nyuma yo kuzamura iby’amazi n’umuriro w’amashanyarazi, akaba yibaza niba abakozi b’uru rwego bafata ibi byemezo babanje kwibuka ko ubuashobozi bw’abaturage butandukanye.

Ni ibi byemezo Immaculée aheraho avuga ko RURA ishobora kuzasenya leta y’u Rwanda, bitewe n’uko ibyo ikoze binengwa n’abaturage byitirirwa leta. Ati:

Reka mbabwize ukuri. Ndabizi ko bari buntuke ariko nibatitonda RURA izasenya iyi leta. Iri kwiteranya n’abaturage ku buryo buteye ubwoba kandi bose bakubwira ngo ni leta, ntabwo bishimye kubera biriya bibazo bya transports (ingendo).

Yongeyeho ko atabona impamvu yatumye RURA izamura ibiciro, mu gihe ibiciro bya lisansi byamanutse.

Ingabire Immaculée yasabye Umukuru w’Igihugu ndetse n’abadepite n’abandi bafite ububasha kuri RURA, kurenganura abaturage ibi biciro izamura bikagabanuka.

Urwego rw’igihugu ngenzuramikorere RURA, rwavuze ko nta gahunda rufite yo guhindura ibi biciro by’ingendo nubwo bitanogeye abanyarwanda benshi.

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, Patrick Nyirishema ukuriye ikigo RURA yabwiye televiziyo y’u Rwanda ko ’ikibazo kitari mu mibare [ibiciro] ahubwo kiri mu bushobozi bucyeya’ bw’abaturage.

Ati: "Turumva ibibazo bihari, turumva uburemere bw’ibibazo byatewe na Covid-19…"

Bwana Nyirishema avuga ko bari gushaka "igiciro gikwiriye kitaremereye umuturage ariko nanone n’utanga serivisi nawe abone uburyo bwo kuyitanga."

Yongeraho ati: "Ariko uyu munsi ntabwo navuga ngo tugiye kuvugurura ibiciro kuko nanone ibyo biciro tuba twarabyizeho…"Automatic word wrap

Ibitekerezo

  • Uko bigaragara nta wavuga ko RURA yashyizeho ibi biciro yitaye kubanyarwanda cg ibihe turimo, kwitwaza ngo babiganiriyeho n’izindi nzego ntibikwiye kuko nazo zikorera abanyarwanda so njye ndumva bakwisubiraho bakavugurura ibiciro bijyaniranye n’imibereho ya rubanda#

    Uyu mubyeyi ibyo avuga nukuri kko urebye abaturage bishimiye iri zamuka bajya batega ari nka 0,001%,rura nirekere aho kudusonga kereka niba ari style nshya ya guma mu rugo ntukore

    None c bo bo ubukene batazi icyaricyo babishyiraho batabishyiraho ko abana babo bazajya iyo bashaka bitabagoye babuzwa Niki cyangwa babibwirwa Niki ko abantu bakennye knd iwamo mungo ntakibazo cyigeze kigeramo

    Nibyo ibyo uyumubyeyi avuga,nabaho mbonye umuyobozi uvugira abaturage,abitwa ngo nintumwa zarubanda nge nyoberwa icyo bakora

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa