skol
fortebet

Inkuba yakubise inyubako ya La Palisse Hotel Gashora irashya irakongoka

Yanditswe: Thursday 15, Mar 2018

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 15 Werurwe 2018 inzu ya La Palisse Hotel ya Gashora yakubiswe n’inkuba irashya irakongoka. Iyi nyubako yahiriyemo ibikoresho birimo na mudasobwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwiragiye Priscille , yatangarije Igihe ko iyi nkuba yakubise mu mvura yaguye ahagana saa cyenda.
Yagize ati “Inkuba yayikubise ariko amahirwe twagize ni uko nta bantu bayiguyemo, byabaye mu mvura yaguye irimo inkuba nyinshi (...)

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 15 Werurwe 2018 inzu ya La Palisse Hotel ya Gashora yakubiswe n’inkuba irashya irakongoka. Iyi nyubako yahiriyemo ibikoresho birimo na mudasobwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwiragiye Priscille , yatangarije Igihe ko iyi nkuba yakubise mu mvura yaguye ahagana saa cyenda.

Yagize ati “Inkuba yayikubise ariko amahirwe twagize ni uko nta bantu bayiguyemo, byabaye mu mvura yaguye irimo inkuba nyinshi hangirika mudasobwa bituma habaho gufatwa, inzu yose irashya irashira.”

Uwiragiye yakomeje avuga ko abantu bagerageje kuzimya ariko biranga biba iby’ubusa kuko yarinze ishya igashira. Yavuze ko ari ubwa mbere hagaragaye ibyago nk’ibyo muri ako karere.

Ibi bibaye mu gihe nta Cyumweru kirashira inkuba yishe abantu 16 mu karere ka Nyaruguru. Ndetse iherutse no kwica inka esheshatu z’ ubworozi wo mu karere ka Ngoma.

Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR) isaba abaturage ko mu gihe imvura iri kugwa, irimo imirabyo n’inkuba, bagirwa inama yo kwirinda gukorakora ku byuma bikwirakwiza cyangwa birimo amashanyarazi. Bagomba kandi kwirinda kugama munsi y’ibiti, kwirinda kuvugira kuri telefoni, kuzimya ibyuma byose bicomekwa ku mashanyarazi, kwirinda kwitwikira imitaka ifite agasongero k’icyuma, kutagendera ku byuma nk’amagare, kwirinda kujya kureka cyangwa mu mazi mu gihe imvura irimo igwa ivanze n’inkuba, no kwirinda gucomeka radio, televiziyo ni’bindi bikoresho ku mashanyarazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa