skol
fortebet

Insengero zakomorewe nyuma y’igihe kinini zifunze kubera COVID-19

Yanditswe: Thursday 16, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 15 Nyakanga 2020,iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,Paul Kagame,yemeje ko insengero zemerewe gusubukura ibikorwa byazo ariko inzego z’ibanze zibanje kureba ko hubahirijwe amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.

Sponsored Ad

Iyi nama yanzuye ko Ingendo hagati muri Rusizi zemewe ariko izivayo n’izijyayo ntizemewe kereka imodoka zitwaye ibicuruzwa.Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’aho imirenge imwe n’imwe yo muri aka karere yari yashyizwe muri Guma mu rugo.

Insengero zafunguwe ariko kugira ngo zakire abayoboke bazo zizabanza zihabwe uburenganzira n’abayobozi b’inzego zibanze barebye ko hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ariko MINALOC nayo izatanga amabwiriza arambuye.

Kuwa Kane tariki 2 Nyakanga 2020, MINALOC yashyize hanze amabwiriza akubiyemo ingamba abayobozi b’amadini basabwa kubahiriza mu gihe insengero zizaba zamaze gufungurwa arimo:

Ahasengerwa hazabanza kugenzurwa n’itsinda rishinzwe kwemeza ko hujuje ibisabwa mu kwirinda Coronavirus rigizwe n’inzego zikorera mu murenge aho urusengero ruri n’abahagarariye itorero/idini/Kiliziya bikemezwa n’inzego z’Akarere.

Buri rusengero/umusigiti rusabwa kugira itsinda ry’abakorerabushake babihuguriwe kugira ngo bafashe abasenga kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Umunsi ubanziriza guterana bwa mbere ubuyobozi bw’ahasengerwa hamwe n’itsinda ry’abakorerabushake babihuguriwe bahurira ku rusengero bakareba ko ibintu byose biri mu buryo. Iminsi yose y’amateraniro bahagera mbere y’abandi.

Gushyiraho uburyo bwo gukaraba intoki (kandagira ukarabe, isabune n’amazi meza/hand sanitizers)

Ahantu mu rusengero bicara hagashyirwa ikimenyetso ku mwanya uticarwaho kandi hakaba hari nibura metero imwe n’igice (1.5m), hagati y’umuntu n’undi.

Abasenga bose bambara udupfukamunwa mu bihe by’amateraniro.

Buri rusengero rugabanya umubare w’abantu bayobora indirimo hubahirizwa intera nini nibura metero ebyiri kandi mu gihe baririmba bambara agapfukamunwa.

Abasenga bamenyeshwa hakurikijwe gahunda igena itsinda riza gusenga muri iryo teraniro.

Abakorerabushake bandika imyirondoro y’abaje gusenga hagaragazwa aho bavuye, nimero ya telefoni n’aho batuye.

Gusukura inyubako isengerwamo mbere na nyuma yo guterana

Iteraniro rimwe ntirigomba kurenza amasaha abiri

Guteganya nibura isaha hagati y’amateraniro abera mu cyumba kimwe kugira ngo haboneke umwanya wo gusukura

Gusubukura amateraniro amwe gusa ku munsi umuryango usengeraho yemewe guhera saa 6:00 am-6:00 pm.

Abana bafite hejuru y’imyaka 12 kugeza kuri 18 y’ubukure bemerewe gusenga bari kumwe n’ababyeyi babo.

Abayoboke kandi batanga amaturo hakoreshejwe ikoranabuhanga (MoMo, Money Transfer, Bank Transfer).

Igaburo ryera ryemewe gusa igihe ritanzwe hubahirizwa intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi kandi nta gukoranaho, kwiha igaburo (self-service) cyangwa gukoresha ikiyiko.

Ibitekerezo

  • SIFA KWA BABA MUNGU WETU NA AMANI DUNIYANI KWA WATU WEMA.

    Ngewe mbona Insengero z’iki gihe zimeze nka Butike.Nyamara usomye muli bibiliya,usanga imirongo myinshi idusaba gukorera Imana ku buntu,tukabifatanya n’akazi gasanzwe.Urugero,nubwo Pawulo yirirwaga mu nzira abwiriza abantu,ntabwo yasabaga icyacumi.Ahubwo yabifatanyaga no kuboha amahema akayagurisha.Pastor afite umushahara wa buri kwezi.Icyacumi bitwaza,cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi,kubera ko batagiraga amasambu.Amategeko menshi ari muli bibiliya yarebaga Abayahudi gusa.Urugero,Imana yabategetse gukebwa,ndetse utabikoze yagombaga kwicwa.Ariko Isezerano Rishya rivuga ko Gukebwa ku Bakristu ari ku mutima.Tuge dushishoza aho gupfa kwemera ibyo pastors batubwira.Akenshi biba ari mu nyungu zabo,bihabanye n’ibyo Imana idusaba.Umukristu nyakuri,ni uwigana Kristu n’Abigishwa be.

    DUSHIMIYE IMANA. ABAYOBOZI BACU IBAKOMEZE MU BUSHAKASHATSI KDI IBAHE IMBARAGA NO KWIHANGANA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa