skol
fortebet

Intumwa za Uganda ziyobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ziri mu Rwanda

Yanditswe: Monday 16, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa mbere abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda na Uganda baragirana inama, mu rwego rwo kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubwumvikane hagati y’ibihugu byombi yashyiriweho umukono i Luanda muri Angola mu kwezi gushize.

Sponsored Ad

Ni inama iza kubera ku kicaro cya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga iherereye ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali.

Intumwa z’igihugu cya Uganda zageze i Kigali ejo ku cyumweru, zikaba ziyobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu, Sam Kutesa. Abandi baza kuba bagize intumwa za Uganda harimo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jese Odongo, intumwa nkuru ya leta ya Uganda, William Byaruhanga ndetse n’uhagarariye iki gihugu mu Rwanda, Olive Wonekha.

Hari kandi na Amb. Joseph Ocwet ukora muri perezidansi ya Uganda.

Ni mu gihe intumwa z’u Rwanda zo ziza kuba ziyobowe na Amb. Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Abandi bazaku kuba bari mu ntumwa z’u Rwanda barimo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anasthase, Minisitiri w’ubutabera Johnson Busingye, Col. Anaclet Kalibata uyobora urwego rw’abinjira n’abasohoka, Maj. Joseph Nzabamwita uyobora Urwego rw’Igihugu rw’Iperereza n’Umutekano w’Igihugu, NISS na Maj. Gen Frank Mugambage uhagarariye u Rwanda muri Uganda.

Iyi nama kandi iraza kwitabirwa nintumwa z’ibihugu bya Angola na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibihugu byari bihagarariye isinywa ry’ariya masezerano. Angola iraza kuba ihagarariwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wayo, Manuel Domingos Augusto mu gihe DR Congo iza kuba ihagarariwe na Minisitiri w’intebe wungirije, Gilbert Kakonde Malamba.

Ku wa 21 Kanama ni bwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, bari basinye amasezerano agamije guhagarika umwuka mubi uri hagati y’ibihugu bayobora.

Ni amasezerano yasinyiwe imbere y’abakuru b’ibihugu bya Angola, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Congo Brazzaville.

Imwe mu ngingo ikubiye muri aya masezerano yavugaga ko hagomba kubaho “kubaha ubusugire bwa buri wese n’ubw’igihugu cy’igituranyi” no “guhagarika ibikorwa bigamije guhungabanya urundi ruhande n’ibihugu by’ibituranyi ndetse n’ibyo gutera inkunga, guha imyitozo no kwinjiza abarwanyi mu mitwe igamije guhungabanya umutekano.”

Ni nyuma y’imyaka ibiri yari ishize ibihugu byombi bidacana uwaka.

Mu gihe byari byitezwe ko aya masezerano ahita atangira gushyirwa mu bikorwa n’impande zombi bityo ibihugu byombi bigatangira ubuhahirane, magingo aya nta kirakorwa kuko inzira zihuza ibihugu byombi zigifunze.

Ibitekerezo

  • Nkuko Umufaransa witwaga Voltaire yigeze kuvuga,”Politike ni ubuhanga bwo kubeshya abantu” (La Politique c’est l’art de mentir).Dore ingero nkeya: Muribuka president Habyarimana amaze gusinya amasezerano ya Arusha muli August 1993,yagera I Kigali akavuga ati:” Amasezerano se ni iki? Si ibipapuro??”.Mwibuke president Museveni asinya amasezerano na President General Tito Okello muli 1986,i Nairobi.Yahise amuca inyuma afata Kampala.Muribuka president Mobutu abeshya abakongomani ngo “mu mwaka wa 1980 bose bazaba bafite imodoka” (objectif 80).
    Muli Politike habamo kubeshya,kwica,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kuyijyamo,bakizera gusa kandi bagashaka Ubwami bw’Imana (ubutegetsi bw’imana) buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (let your kingdom come).Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa