skol
fortebet

harifuzwa itegeko rihana ababeshya dore ko n’abaminisitiri babikora

Yanditswe: Friday 21, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko Abanyarwanda bakwiye gucika ku ngeso yo kubeshya ndetse hagashyirwaho n’itegeko rihana ababeshya ubucamanza.

Sponsored Ad

Kubeshya ngo bibangamira iperereza ndetse bigatuma hari ibyaha bitamenyakana biturutse ku kubeshya nyamara nyuma byamenyekana uwabikoze ntibimugireho ingaruka kuko nta tegeko rihana icyaha cyo kubeshya mu mateko ahana ibyaha mu Rwanda.

Umunyamabanga mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Col Ruhunga Jeannot, avuga ko mu rwego rw’amategeko n’ubugenzacyaha, kubeshya ngo bivamo guhishira uwakoze icyaha ndetse bikabangamira iperereza bigatuma ubutabera butagerwaho nk’uko byifuzwa, ibyaha bigapfukiranwa bigakomeza kuzerera mu muryango nyarwanda.

Col. Ruhunga yagize ati “Ingero zo ni nyinshi ariko ntabwo twavuga ko kubeshya ari umuco nyarwanda. Jyewe si ko mbyemera ariko abantu babana na byo bakihangana umuntu arabeshya atumva ko hari ingaruka ziremereye zamubaho. Ushobora kugera ahantu hakorewe icyaha ukabaza umuntu uti ‘ninde wakubise uriya muntu, ni nde wibye, umuntu akakubwira ati jyewe simbizi nta n’ubwo nari mpari, nyuma bikaza kumenyakana ko yari ahari ndetse ari we watumye bitajya mu butabera. Umuntu nk’uwo ingaruka zagakwiye kumugeraho.”

Col. Ruhunga yakomeje agira ati: “Ariko mu mategeko dufite uyu munsi ntabwo kuba atavugishije ukuri wahita umwemeza icyaha cy’ubufatanyacyaha. Guhishira umugizi wa nabi byo birahanirwa ariko hari no gutanga amakuru asanzwe. Icyo gihe rero iyo umuntu agiye kubwira umuntu uri mu kazi k’ubutabera akwiye kubanza gutekereza kabiri akavuga ati nimbeshya ingaruka zizambaho zizaba zingana iki?”

Mu gihe uyu mushinga w’itegeko waba wasuzumwe n’inteko, ngo byagendana no guhana ababeshya muri rusange mu muryango nyarwanda.

Col. Ruhunga akomeza agira ati:”Kubeshya hari n’ibihugu biguhanisha ubwinjiracyaha. Bigomba kuva mu bantu ndetse n’umwana uvutse agakura yifitemo indangagaciro yo kuvugisha ukuri”

Ati: “Hari zimwe mu ngero z’ibyaha byo gusambanya abana ubaza umwana w’umukobwa akakubwira ko yatewe inda n’umuntu wamufashe ku ngufu amufatiye ku mugezi yagiye kuvoma kandi ari guhishira umwarimu we wamuteye inda. Nyuma amakuru akamenyekana ari uko umukobwa aje kurega igihe cyaramurenganye avuga ko hari ibyo yamusezeranyije atakimuha nk’amafaranga se cyangwa ibindi akabona kuvuga uwamuhohoteye ni ibintu tugomba kugenda turwanya.”

Ikibazo cyo kubeshya kiri mu bikomeye Perezida Kagame yagarutseho ubwo yatangizaga umwiherero w’abayobozi ku nshuro yawo ya 17, avuga ko kubeshya usanga biri no muri abo bayobozi, ndetse abasezeranya ko igihe kigeze ngo atangire guhangana na byo.

Ibi yabivuze ahereye ku wari Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba, weguye nyuma y’imikorere mibi irimo no kubeshya ku mubare w’ibikoresho u Rwanda rufite byarufasha gusuzuma no guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

Perezida Kagame yavuze ko Dr. Diane Gashumba bitari inshuro imwe akora amakosa arimo no kubeshya.

Perezida Kagame ati “Sinzi ukuntu byanjemo mu gitondo mbyutse, ntelefona bamwe mu bayobozi nanajya kwa Minisitiri w’Intebe ndavuga nti iriya Virus yateye mu Bushinwa, ko tugiye kujya mu mwiherero twese badupimye twajyayo tumeze neza kuko tuba tuzateranira mu cyumba kimwe dusabana, tunaganira. Badupime kandi bampereho.”

Ati “Hari hashize iminsi bambwiye ko twiteguye guhangana n’iki cyorezo kandi ko twamenya ko yatugezemo.”

Ariko ngo haje ubutumwa buvuye kwa Dr Diane Gashumba buvuga ko atari ngombwa ko abajya mu mwiherero babanza gupimwa, Umukuru w’Igihugu abyibazaho.

Gusa ngo Gashumba yari yanatanze amakuru ko hari ibikoresho byapima abantu ibihumbi 3500, avuga ko bavanyemo ibikoresho bipima abantu 400 bagiye mu mwiherero byaba byangije ibikoresho kandi bitari ngombwa.

Uwo Perezida yari atumye, ngo yabwiye Gashumba ko icyifuzo cy’Umukuru w’Igihugu gishobora no kuba itegeko, amubwira ko niba atabikoze yakwihamagarira Perezida akabimwibwirira.

Byageze aho abashinzwe umutekano bajya kugenzura muri Minisiteri y’Ubuzima bajya kureba niba koko ibyo bikoresho bipima abantu 3500 bihari, ariko ngo bagezeyo, basanze hari ibikoresho byo gupima abantu 95 gusa.

Umukuru w’Igihugu amaze kubona raporo ivuye mu nzego z’umutekano, yongeye kubaza Dr. Gashumba niba koko ibyo abona muri Raporo ari byo, Minisitiri Gashumba yemera ko ibyo bikoresho bidahari ndetse yemera ko byari ikinyoma.

Umukuru w’Igihugu yasabye abayobozi bari bateraniye mu mwiherero kwiga kuvugisha ukuri no ku bibazo biba bihari, no kudahishira abanyamakosa bari mu buyobozi. Yanasabye abakiri bato muri Leta kutagendera ku kinyoma mu gihe bashaka ko u Rwanda rutera imbere.

Mu biganiro biherutse guhuza Abadepite bari muri komisiyo y’Umutekano no kurengera Ubusugire bw’Igihugu, inzego z’ubutabera ndetse n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, abari muri ibyo biganiro basabye ko mu Nteko Ishinga Amategeko batangira gutekereza ku nyigo y’umushinga w’itegeko rihana ababeshya ubucamanza n’inzego z’ipererereza mu buzima busanzwe kuko bibangamira uburyo bwo kugaragaza no kugenza icyaha bigatuma hari ibyaha biba mu muryango ariko ntibifatirwe ingamba zikwiye.

Ibitekerezo

  • Kubeshya ni icyaha gikomeye.Urugero,kuba Minister Gashumba yarabeshye president Kagame,byatumye yegura.Urugero rwiza turusanga muli Bible,ubwo Imana yahanishaga igihano cy’urupfu umugabo n’umugore we bitwaga Anania na Safira babeshye igiciro bagurishije isambu yabo.Kuba abantu babeshya ari za millions nyinshi,nubwo babikinisha bage bamenya ko Imana izarimbura abantu babeshya ku munsi wa nyuma.Kimwe n’abandi bose bakora ibyo Imana itubuza.Aho gutinya RIB,tuge dutinya Imana,twirinde gukora ibyaha,kugirango tuzabeho iteka muli paradizo.Niyo twapfa,Imana izatuzura ku munsi wa nyuma.Ni Yesu ubwe wabivuze inshuro nyinshi.Twirinde Kubeshya,Kwiba,Ruswa,Ubusambanyi,kujya mu ntambara z’isi,kurenganya abantu,inzangano,etc...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa