skol
fortebet

Iperereza ry’ ibanze ku rupfu rwa Pasiteri Maggie ryagaragaje ko yishwe anizwe

Yanditswe: Saturday 16, Sep 2017

Sponsored Ad

Polisi y’ u Rwanda yatangaje ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Pasiteri Maggie Mutesi witabye Imana ku Cyumweru tariki 10 Nzeri 2017 yishwe anizwe. Mu bakekwa harimo n’ umugabo wa Nyakwigendera.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko iperereza ryerekanye ko Pasiteri Maggie yishwe anizwe.
Yagize ati “iperereza ry’ibanze riragaragaza ko [Pasiteri Maggie Mutesi] yishwe, azira kubura umwuka, anizwe cyangwa hakoreshejwe ikindi kintu’’. ACP Badege (...)

Sponsored Ad

Polisi y’ u Rwanda yatangaje ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Pasiteri Maggie Mutesi witabye Imana ku Cyumweru tariki 10 Nzeri 2017 yishwe anizwe. Mu bakekwa harimo n’ umugabo wa Nyakwigendera.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko iperereza ryerekanye ko Pasiteri Maggie yishwe anizwe.

Yagize ati “iperereza ry’ibanze riragaragaza ko [Pasiteri Maggie Mutesi] yishwe, azira kubura umwuka, anizwe cyangwa hakoreshejwe ikindi kintu’’.
ACP Badege yongeyeho ko umugabo wa Pasiteri Maggie, Mugisha Drake yatawe muri yombi ku wa Gatanu tariki ya 15 Nzeri 2017.

Ati “Mu bimenyetso bishingirwaho harimo raporo y’abaganga basuzumye umurambo, amakimbirane Nyakwigendera yari afitanye n’umugabo we, urukurikirane rw’amakuru y’ubuzima bwabo bombi mu masaha y’ijoro n’igitondo Maggie yapfiriyemo.”

ACP Badege yatangaje ko ibyabaye ko kandi bigayitse, bibabaza cyane abana, umuryango n’igihugu.

Ati “Dukangurirwa kenshi gukemura mu bwumvikane no mu mategeko amakimbirane tunirinda urugomo n’ubwicanyi nk’ubu n’ubundi busa nabwo, ariko ntibiracika burundu".

Ikindi ni uko ngo iperereza rikomeje hakusanywa amakuru ajyanye n’urupfu rwa Pasiteri Maggie Mutesi.

Pasiteri Mutesi Maggie yari umushumba w’Itorero, Gates of Heaven Ministry, rifite icyicaro ku Muhima mu Mujyi wa Kigali. Azwi cyane mu bikorwa by’amasengesho yateguraga buri kwezi ahuza abayobozi b’amatorero atandukanye yaberaga muri Serena Hotel agamije gusengera ububyutse mu Rwanda.

Ibitekerezo

  • Ntibyoroshye pe!!! no mu bantu b’Imana se naho amakimbirane arahaba, ubwo se niba umugabo anangiye ntabwo umugore wacira bugufi umugabo we agakora ibyo umugabo ashaka, bipfa kuba atari ukugira nabi ariko niba habayeho guhangana hakabura uca bugufi nibyo bitera impfu nkizo. Ijamba ry’Imana ryibutsa ko abagore bagomba kugandukira abagabo babo, abagabo nabo bagakunda abagore babo. ku mwanya wowe mugore waba ufite wose ugomba kwibuka ko abagabo bakunda icyubahiro (biri muri kamere), iyo umugore ashatse kugira umugabo we inganzwa akabona umugabo nawe afite umutwe ukomeye, iyo azi ubwenge aratangira agaca bugufi.

    Imana imwakire mu bayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa