skol
fortebet

Ishyaka rya PSP ryashyizeho Komite nyobozi nshya ku rwego rw’Igihugu[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 16, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Mu matora yabaye kuri iki Cyumweru taliki 15 Ukuboza 2019, Ishyaka ry’Ubwisungane bugamije iterambere (PSP) abarwanashyaka baryo batoye Komite nyobozi nshya ku rwego rw’Igihugu.

Sponsored Ad

Mu byavuye muri aya matora, byagaragake ko Perezida mushya wa ryo ari Nkubana Alphonse, wungirijwe na ba Visi Perezida babiri, Umunyamabanga Mukuru n’Umubitsi.

Ni amatora yarimo guhatana cyane hagati ya Kanyange Phoebe wari Perezida w’iri shyaka mu myaka 16 ishize, na Nkubana Alphonse wari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka muri Komite icyuye igihe, uyu akaba ari we waje gutorwa.

Ku mwanya wa Perezida w’iri shyaka hari hahataniyeho abakandida batatu aribo: Nkubana Alphonse watowe n’amajwi 101 kuri 127 y’abatowe, akaba ari 80%, Kanyange Phoebe wari usanzwe ari Perezida w’Ishyaka yagize amajwi 20 angana na 15%, Ndizeye Cedric yagize amajwi 4 angana na 3%, imfabusa zabaye ebyiri.

Visi Perezida wa mbere hatowe, Nsengiyumva Isdore, Visi Perezida wa kabiri hatowe, Nyiramahirwe Florence, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka ni Mukangwije Lorence na Ntakirutimana Emmanuel watowe ku mwanya w’Umubitsi.

Nkubana Alphonse yabwiye abanyamakuru ko ibyo bagiye gushyiramo imbaraga mu myaka itanu iri imbere ari ubwisungane, ubutabera n’iterambere rirambye kuko ngo ni byo biri mu migambi y’Ishyaka no gufatanya n’abandi.

Mu byo avuga bagezeho harimo gahunda ya sasa neza Munyarwandakazi, ndetse n’agakono k’umwana, ngo bazashyira imbaraga mu kwigisha ababyeyi uko bategura ifunguro ry’abana bato kugira batagwingira.

Avuga ku gutorwa kwe ati “Ni demokarasi, amatora yagenze neza, u Rwanda ni igihugu gifite demokarasi muri aya matora iragaragaye.”

Mu ijambo yavuze nyuma y’itorwa rya Komite nyobozi, Nkubana Alphonse yavuze ko Perezida wacyuye igihe yakoreye ishyaka mu myaka 16 ishize, akaba yararigejeje hejuru hashoboka.

Ati “Ni we uzatanga ibitekerezo imbere, ibyabaye ni demokarasi…Turashimira igihugu cyacu kiri mu bya mbere bifite demokarasi muri Africa.”

Abanyamuryango batandukanye b’iri shyaka, bagaragaza ko amatora yanyuze mu mucyo, bityo ko basaba perezida mushya gukomeza guharanira iterambere nk’uko biri mu ngamba PSP isanzwe ifite.

Ishyaka PSP riri muri Forum y’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, rifite umwanya mu Nteko ishinga Amategeko, aho rihagarariwemo na Hon Kanyange Phoebe, Umuyobozi waryo mushya avuga ko rifite abanyamuryango basaga 11000 mu gihugu hose, rikaba mu Matora y’Umukuru w’Igihugu ryarashyigikiye Umukandida watanzwe na FPR-Inkotanyi.


Komite nshya y’abantu batanu


Perezida mushya wa PSP


Visi perezida mushya wa PSP


Aya matora yabaye hari abandi baturutse mu y’andi mashyaka bahari


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa