skol
fortebet

Itumba ry’ uyu mwaka uretse uturere 9, utundi tuzagusha imvura nyinshi ishobora no guteza ibiza

Yanditswe: Saturday 18, Feb 2017

Sponsored Ad

John Ntaganda Semafara, umuyobozi wa Meteo Rwanda
Byitezwe ko mu mezi atatu ari imbere mu bice bitandukanye by’ u Rwanda hazagwa imvura nyinshi mu bice byinshi, iyi mvura ngo ishobora guteza ibiza nk’ uko byatajwe n’ ikigo cy’ igihugu cy’ iteganyagihe.
Uturere turimo Ngoma, Bugesera, Kirehe, Rwamagana, Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Kamonyi na Gisagara tuzagwamo iringaniye cyangwa ikaba nke,mu tundi turere hitezwe imvura nyinshi.
Météo Rwanda itangaza ko bitewe n’imiterere y’u Rwanda, ubu (...)

Sponsored Ad

John Ntaganda Semafara, umuyobozi wa Meteo Rwanda

Byitezwe ko mu mezi atatu ari imbere mu bice bitandukanye by’ u Rwanda hazagwa imvura nyinshi mu bice byinshi, iyi mvura ngo ishobora guteza ibiza nk’ uko byatajwe n’ ikigo cy’ igihugu cy’ iteganyagihe.

Uturere turimo Ngoma, Bugesera, Kirehe, Rwamagana, Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Kamonyi na Gisagara tuzagwamo iringaniye cyangwa ikaba nke,mu tundi turere hitezwe imvura nyinshi.

Météo Rwanda itangaza ko bitewe n’imiterere y’u Rwanda, ubu bwinshi bw’imvura bushobora kuzateza ibiza hamwe na hamwe byiganjemo imyuzure n’inkangu bishobora guhitana ubuzima bw’abantu no kwangiza ibintu.

Nk’uko abayobozi b’iki kigo babwiye The Newtimes, uturere twa Ngoma, Bugesera, Kirehe, Rwamagana, Nyagatare, Gatsibo na Kayonza mu Burasirazuba hamwe na Kamonyi na Gisagara mu Majyepfo hazagwa imvura mu buryo busanzwe ishobora no kuzaba nke.

Iri teganyagihe rije rikurikira inama yabereye i Nairobi muri Kenya, yari yahuje abahanga mu by’itegenyagihe bo mu karere, (IGAD Climate Prediction and Applications Center (ICPAC).

Iyi nama yasesenguye ibipimo by’ubushyuhe n’imvura by’ibihugu 10 birimo Burundi, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Somalia, Sudani y’Epfo, Sudani, Tanzania na Uganda, igaragaza ko imvura izagwa izaba iri mu byiciro bitatu. Imvura nyinshi iri hejuru ya milimetero 400, iringaniye iri hagati ya milimetero 300 na 400 n’imvura nke izaba iri munsi ya 300.

John Ntaganda Semafara, umuyobozi wa Météo Rwanda , yavuze ko ibipimo byagaragajwe bigomba kwitabwaho n’inzego bireba zigafasha abaturage gushyira mu bikorwa ingamba zituma barinda ubuzima bwabo akaga.

Météo Rwanda ikomeza ivuga ko abaturage basabwa gukurikiza amabwiraza bahabwa kuko 85% y’ibyo iteganyagihe ritangaza biba ndetse ko kubera ikoranabuhanga, iki kigo gishobora gutanga amakuru byihuse nibura buri masaha atandatu cyangwa na mbere yayo.

Umwaka ushize muri Gicurasi, ibiza biturutse ku mvura byahitanye ubuzima bw’abantu basanga 54 mu turere twa Gakenke, Ngororero na Muhanga, abasanga 38 barakomereka yangiza inzu zisaga 2.317, isiga abantu 3500 batagira aho bakinga umusaya, inangiza ubutaka n’imyaka yari ibuhinzeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa