skol
fortebet

Kagame yatoye uwo yifuza ko yaba Perezida w’u Rwanda 2017-2024-AMAFOTO

Yanditswe: Friday 04, Aug 2017

Sponsored Ad

Paul Kagame watanzwe n’ishyaka FPR Inkotanyi akaba ari guhatanira kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka 7 ikurikiyeho, na we ni umwe mu banyarwanda bamaze gutora kuri uyu wa 04 Kanama uyu mwaka.
Paul Kagame ni umwe mu banyarwanda batoye mu masaha ya kare kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kanama 2017, akaba yatoye ahagana isaa Tanu z’amanywa atorera mu mujyi wa Kigali mu Rugunga ku biro by’itora biri kuri APE Rugunga mu mudugudu w’Imena.
Itegeko Nshinga mu ngingo ya 98 rivuga ko “Perezida wa (...)

Sponsored Ad

Paul Kagame watanzwe n’ishyaka FPR Inkotanyi akaba ari guhatanira kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka 7 ikurikiyeho, na we ni umwe mu banyarwanda bamaze gutora kuri uyu wa 04 Kanama uyu mwaka.

Paul Kagame ni umwe mu banyarwanda batoye mu masaha ya kare kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kanama 2017, akaba yatoye ahagana isaa Tanu z’amanywa atorera mu mujyi wa Kigali mu Rugunga ku biro by’itora biri kuri APE Rugunga mu mudugudu w’Imena.

RPF-Inkotanyi binyuze muri Visi Perezida wayo, Hon Bazivamo Christophe yavuze ko biteguye kwakira icyo ari cyo cyose kiva mu matora

Itegeko Nshinga mu ngingo ya 98 rivuga ko “Perezida wa Repubulika ni we Mukuru w’Igihugu. Perezida wa Repubulika ashinzwe kurinda Itegeko Nshinga no kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Perezida wa Repubulika yishingira ko Leta ikomeza kubaho, ubwigenge n’ubusugire bw’Igihugu no kubahiriza amasezerano mpuzamahanga. Perezida wa Repubulika, rimwe mu mwaka, ageza ku Banyarwanda ijambo rigaragaza uko Igihugu gihagaze.”

REBA HANO AMAFOTO:

Ahari yarimo ashyira ijwi rye ahabugenewe..
Aha yari ageze ahaberaga iki gikorwa...abanyamakuru bari babucyereye
Yari aherekejwe n’umugore we, Jeannette Kagame
Yahageze ahagana saa tanu

Asuhuza abayobozi batandukanye barimo, Bazivamo
Umukobwa we, Ange Kagame yatoye

Umutekano wari wakajijwe aho Paul Kagame yatoreye
Aha Ange Kagame yari ageze ku biro by’itora mu mudugudu w’Imena

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa