skol
fortebet

Kagugu:Shanitah ushinjwa kwica umugabo we afatanyije na basaza be baburanishirijwe mu ruhame imbere y’abaturage

Yanditswe: Friday 01, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umugore witwa Mukamazimpaka Shanitah na basaza be babiri aribo Janvier Kamayirese na Francois Habimana bakurikiranyweho icyaha cyo kwivugana umugabo we( wa Shanitah) bagejejwe imbere y’inteko y’abaturage ngo baburane ku cyaha cy’ubwicanyi bashinjwa.

Sponsored Ad

Uru rubanza rwabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki ya Mbere Ugushyingo 2019, mu mudugudu wa Kaburahe III, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo.

Abaregwa bose uko ari batatu bemeye iki cyaha cy’ubwicanyi bugambiriwe bwakorewe umugabo wa Shanitah.

Uyu mugore n’abasaza be batawe muri yombi nyuma y’uko mu gitondo cyo kuwa Mbere taliki 19 Kanama 2019, abaturage basanze umugabo yapfuye ari mu modoka apfutse ibitambaro ahitwa Rukingu, Akagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo bagahita biyambaza inzego z’umutekano.

Mu iperereza ryakozwe ryasize hafashwe Shanitah na basaza be ndetse baza no kwemerera itangazamakuru ko ari bo bamwishe.

Icyo gihe Mukamazimpaka Shanitah yabwiye Abanyamakuru ko uyu mugambi wo kwica umugabo we yawutewe no kuba umugabo we yaramucaga inyuma kenshi.

Uyu munsi ubwo bazaga kuburanira imbere y’abaturage babwiye Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo, basabye ko urubanza rusubikwa, bakabanza kubona ubushobozi bwo kwishyura abazabunganira mu mategeko.

Umushinjacyaha yavuze ko bemerewe kubanza gushaka ababunganira kuko biteganywa n’amategeko bityo ntibazagire impamvu y’urwitwazo.

Uhagarariye abaregera indishyi yemeye ko ubusabe bw’aba baregwa.

Abaregwa bijeje urukiko ko ku itariki ya 01 Ukuboza, 2019 bazaba bamaze kubona abunganizi

Bitewe n’uko tariki ya mbere izaba ari mu mpeza z’Icyumweru, basabye uhagarariye abaregera indishyi ko yatanga indi taliki, asaba ko urubanza rwasubukurwa bukeye bwaho ku itariki 02 Ukuboza 2019, hakazaba ari ku wa Mbere.

Urukiko rwategetse ko urubanza rwimurirwa ku itariki ya 6/12/2019, saa tatu za mu gitondo.

Abaturage batuye mu Murenge wa Kinyinya, basabye inzego z’ubutabera gukurikirana neza ikibazo basanga abaregwa ari abere bakarekurwa cyangwa se bagahanwa n’itegeko mu gihe baba bahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi.

Ibitekerezo

  • Ikibabaje ni ukuntu abana babo bazabaho.Family Violence iteye ubwoba.Muli Mexico,hicwa abagore barenga 9 buri munsi bishwe n’abagabo.Muli South Africa, buri masaha atatu hicwa umugore.Ikindi kandi,abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions nyinshi ku isi hose.Impamvu mu ngo habamo ibibazo,nuko abashakanye badakurikiza inama dusanga muli bible twahawe n’Imana.Idusaba ko dukundana,tukababarirana,tukihanganirana,tukubahana,etc… Nguwo umuti rukumbi wa Family Violence.Imana yaduhaye bible kugirango abantu babane mu mahoro.Turamutse dukoze icyo bible idusaba,ibi byose byavaho:Family Violence,ibiyobyabwenge,Intambara,kurwana,gucana inyuma,kwiba,gusambana,gucurana ibyisi,akarengane,etc…Abanga kumvira Imana,bible ivuga ko izabarimbura bose ku munsi wa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa