skol
fortebet

Kajugujugu ya RDF yakoreye impanuka muri Sudani y’Epfo

Yanditswe: Tuesday 19, Mar 2019

Sponsored Ad

Indege y’igisirikare cy’u Rwanda RDF, yakoreye impanuka muri Sudani y’amajyepfo ku wa 16 Werurwe 2019,abantu 23 bari bayirimo ntihagira n’umwe uhasiga ubuzima.

Sponsored Ad

Iyi ndege ya kajugujugu yo mu bwoko bwa Mi-17-1V y’Ingabo z’u Rwanda yaguye hafi ya Pariki ya Pagak mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Sudani y’Epfo ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu ushize,ubwo yarimo ihaguruka.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt. Col. Innocent Munyengango, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iyi kajugujugu yahagurutse ariko yagera hejuru ikongera ikagaruka ku butaka.

Yagize ati “Yahagurutse iva ku butaka, igeze hejuru irongera isubira hasi [crash landing], hari ahantu hato kandi ubusanzwe biba byiza iyo ihagurukiye ahantu hagari.”

Iyi ndege yari itwaye abantu bagiye muri ‘patrol’, gusa mu bari bayirimo bose nta n’umwe wigeze ugira ikibazo ndetse n’aho yangiritse ngo ni ahantu hashobora gusanwa.

Yagize ati “Abapilote baragerageje nta muntu wakomeretse. Yari itwaye abantu 23 barimo abapilote bane n’abagenzi 19.”

Icyateye impanuka y’iyi ndege ya RDF yifashishwa na UN mu butumwa bwo kugarura amahoro muri sudani y’Amajyepfo ntikiramenyekana

Ibitekerezo

  • Imana isingizwe iteka, ubwo ntamuntu wahagiriye ikibazo pe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa