skol
fortebet

Kamonyi: Abana 7 birera batawe mu nzu na nyina bikarangira banashyizwe mu cyiciro cya 3 cy’ubudehe babayeho mu buzima buteye agahinda

Yanditswe: Wednesday 26, Jun 2019

Sponsored Ad

Abana barindwi bava inda imwe batuye mu mudugudu wa Kabasanza,akagari ka Gihara,mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi,baravuga ko babayeho ubuzima bushririye nyuma y;aho nyina abataye mu nzu bonyine hanyuma na Leta ikaba yarabashyize mu cyiciro cya 3 cy’ubudehe kandi batishoboye.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Udahemuka Eulade w’imyaka 21 urera aba barumuna be yahaye ikinyamakuru Bwiza.com dukesha iyi nkuru,yavuze ko ariwe wasigaranye inshingano zo kurera barumuna be 6 barimo bashiki be 4 na barumuna be babiri nyuma y’aho nyina abataye ndetse ngo na se arafunze.

Yagize ati “Mfite imyaka 21 nd’umwana w’umupapa wirera nkarera na barumuna banjye batandatu.Natangiye izi nshingano ubwo nari mfite imyaka 17 niga mu mwaka wa 4,ubu nibwo ndangije amashuli yisumbuye.Ukuntu ndera abana birangoye.Njya gupagasa ariko mu by’ukuri uretse Imana ibimfashamo ariko biragoye.”

Uyu mwana urera abandi yavuze ko babyutse mu gitondo bagasanga nyina yagiye,abata mu nzu yasenyutse mu mvura ikomeye yaguye mu mwaka ushize.

Uyu Eulade yavuze ko ubuyobozi buzi iki kibazo ariko nta n’umwe urabageraho uretse umuyobozi w’umudugudu waje kubabaza niba koko bibana.

Eulade yavuze ko nubwo umunyamakuru witwa Venuste Nshimiyimana uba mu Bwongereza yabafashije kwishyura inzu babamo,kurya no kwishyurira mushiki we ugeze mu cyiciro cya kabiri cy’amashuli yisumbuye,bakeneye ubufasha bwatuma barumuna be biga kuko ngo hari igihe bibagora.

Murebwayire Josiane w’imyaka 15 wiga mu mwaka wa mbere mu mashuli yisumbuye,yavuze ko kwiga bimugora kubera ko atabona ibyo aba akeneye.

Yagize ati “Mbayeho nabi kubera ko nta babyeyi mfite,Ibyo nkeneye siko mbibona.Mugenzi we Umutesi Claudine we yagize ati “Ubuzima tubayemo buragoye,icyo nkeneye sicyo mbona.”

Aba bana babwiye Bwiza.com ko bakibana na nyina yababwiye ko nta muryango agira kubera ko bene wabo bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994,gusa ku ruhande rwa se ngo we arabafite ariko ntacyo babafasha.

Umunyamakuru Venuste Nshimiyimana ufasha aba bana yavuze ko yamenye ubuzima bw’aba bana abimenyeshejwe n’umuturanyi wabo Jean Leonard Karuranga.

Eulade urera aba bana yavuze ko ngo kuba badafashwa ari ukubera ubushake buke bw’abayobozi.Yagize ati “Ni uburangare bw’abayobozi bamwe na bamwe bo hasi.Ikibazo cyacu umuyobozi w’umudugudu abaye yaragitanze ku Kagari nabo bakagitanga ku murenge no ku karere,ntabwo twari kubura inzu yo kubamo,…”

Eulade yavuze ko yagiye ku kagari no ku murenge kuvuga ikibazo cye ariko ngo nta gisubizo yabonye ahubwo yatunguwe no gusanga barabashyize mu cyiciro cya 3 cy’Ubudehe.

Nubwo ubuyobozi bw’inzego zibanze bwanze gufasha aba bana,umunyamakuru Venuste Nshimiyimana yavuze ko we azakomeza kubafasha uko ashoboye ariko yifuza gufatanya na Leta bakabona ikibanza cyane ko ngo kurera ari ugufatanya.

Yagize ati “Ubuyobozi bubahaye ikibanza hafi ya hariya batuye kuko ariho bafite abaturanyi babazi kandi babakunda,bakabaha ibyangombwa bisabwa,ibindi twabikora tukabubakira.Igishushanyo mbonera cy’inzu Karuranga Jean Leonard yaragikoze,hasigaye kubona ubufasha bw’ubuyobozi bw’umudugudu kandi turabizi ko buzi ikibazo cyabo.Kurera ni ugufatanya,twizeye ko tuzabishobora.”

Nshimiyimana niwe ufasha aba bana kubona ibyo bakeneye birimo imyenda,ibikoresho by’ishuli n’ibindi abifashijwemo na Laurence Mukahigiro ubimumenyesha ndetse akamufasha kubajyana ku ishuli n’ibindi.Uyu Mukahigiro yabaye nk’umubyeyi wabo kubera ko yita ku buzima bwabo bwa buri munsi.

Eulade niwe urera barumuna be nyuma yo gufungwa kwa se muri 2009 na nyina akabata mu mwaka wa 2015.Akora ibiraka bitandukanye kugira ngo abone ikibatunga ariyo mpamvu asaba Leta kumufasha kubabonera Mituweli no kubona inzu babamo.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Runda bwanze kugira icyo butangaza kuri iki kibazo nyuma y’igihe kingana n’Ukwezi kose Umunyamakuru wa Bwiza.com agerageza kubahamagara ndetse akanaboherereza ubutumwa bugufi ntibabusubize

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa