skol
fortebet

KAMONYI:Gerard yiyiciye umukobwa bari bagiye kurushinga yaramaze no gufata irembo

Yanditswe: Monday 17, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Mu masaha ya mugitondo cyo kuwa Gatandatu tariki 15 Kamena 2019, nibwo abaturage bo mu mudugudu wa Gihembe, mu kagari ka Buhoro ho mu murenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi, babyutse babikirwa urupfu rw’umukobwa witwaga Delphine bivugwa ko yiciwe mu rugo rw’umuvugabutumwa yari yahurijwemo n’umusore witwa Gerard bendaga gukora ubukwe, ndetse ngo yamwishe umunsi bari basigaye ari bonyine ngo banoze iby’ubukwe bwabo byari birimbanyije cyane ko hari haramaze no kubaho imihango yo gufata irembo.

Sponsored Ad

Abaturage bo muri aka gace, basobanura ko aba bombi batabazi cyane uretse kuba bababonaga bacumbitse ku muvugabutumwa baturanye ufite itorero ryitwa “Ibuye rigeretse ku rindi”.

Amakuru abaturage bari bafite kuri aba bombi, ni uko umukobwa yitwaga Delphine, iwabo hakaba ari mu murenge wa Cyeza uhana imbibi n’uyu wa Musambira. Umusore ngo bazi ko yitwa Gerard, iwabo hakaba ari mu karere ka Burera ariko ubusanzwe akaba yibera mu gihugu cya Uganda.

Umukuru w’umudugudu wa Gihembe, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko amakuru bahawe n’umupasiteri wari ubacumbikiye, ari uko kuri uyu wa Gatanu yabasize mu rugo ngo banoze ibya gahunda z’ubukwe bwabo, dore ko bari barimo gushaka ibyangombwa bibemerera gusezerana.

Uyu muvugabutumwa ngo yagiye gusenga we n’umugore we, abana bo bajya ku ishuri, hanyuma Gerard na Delphine basigara mu rugo bonyine.

Hagati aho ubwo pasiteri yari mu masengesho, ngo yakiriye ubutumwa kuri telefone ye buturutse kuri Gerard bumubwira ko umukobwa yamubenze.

Aho uyu mupasiteri atahiye bombi yarabashatse arababura ndetse na telefone zabo azihamagaye asanga ntiziri ku murongo.

Umukuru w’umudugudu akomeza asobanura ko Gerard yaje guhamagara pasiteri amubwira ko umukobwa yamwanze, ariko bikaba byatumye nawe akora amahano.
Pasiteri yamubajije amahano yakoze undi amubwira ko yareba ibiturusu by’inkwi byari mu rugo, akabikuraho akareba ikirimo, undi abikuyeho asangamo umurambo wa Delphine.

Ubwo twakoraga iyi nkuru, umusore yari akirimo gushakishwa naho pasiteri we yatawe muri yombi. Abaturage kandi badusobanuriye ibyo bari bazi ku rukundo rwabo no ku bukwe bwabo, n’ibindi bitandukanye mushobora kwiyumvira mu kiganiro cy’amashusho twagiranye.

Ibitekerezo

  • Ariko Leta yadufashije igahagarika burundu izi ngirwa matorero koko? Ngo bari bacumbitse ku "muvugabutumwa ufite itorero ryitwa ’Ibuye rigeretse ku rindi"?!!!! Abitegura kubana noneho basigaye bajya kuba kwa pasitoro??!!!

    Ibyo wowe Mahoro usaba nibyo.Kubera kwishakira imibereho,abantu bose bigize "abakozi b’Imana".Muli Abaroma 16:18,havuga ko nubwo biyita abakozi b’Imana,bible ibita "abakozi b’inda zabo".Wakwibaza icyo aba bakoraga kwa Pastor.Nta kabuza bamuhaga amafaranga.Muli Matayo 10:8,YESU yasabye abakristo nyakuri Gukora umurimo w’Imana ku buntu.Ndetse na Pawulo aduha urugero muli Ibyakozwe 20:33.Nubwo yirirwaga mu nzira abwiriza abantu,nta cyacumi yabasabaga.Ahubwo yabifatanyaga n’akazi gasanzwe kugirango abeho.
    Abantu mbona babwiriza ku buntu ni abayehova.Nta cyacumi basaba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa