skol
fortebet

KAMONYI:Umugabo yakoze amahano ubwo yadukiraga abantu bose yahuraga nabo mu muhanda akabatema

Yanditswe: Sunday 21, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Mu karere ka Kamonyi, mu masaha y’umugoroba wo kuwa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2019, Umugabo utavuzwe imyirondoro yakoze amahano ubwo yadukiraga abantu bose yahuraga nabo mu muhanda akabatema.

Sponsored Ad

Uyu mugabo bivugwa ko yabaga I Kigali, yagiye mu muhanda wo mu mudugudu wa Rukaragata mu kagari ka Gihara mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi, agenda atema buri muntu wese ahuye nawe, ahagarikwa amaze gutema batatu barimo umwe wahasize ubuzima.

Uyu mugabo bamwe bakeka ko yaba afite ikibazo cyo mu mutwe, yadukiriye n’umupanga abantu bose bahuriye mu nzira arabatema, akomeretsa batatu barimo uwahitanywe n’ibikomere nyuma gato yo kugezwa mu bitaro bya CHUK.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste yatangarije itangazamakuru ko uyu mugabo yatawe muri yombi akaba akomeje gukorwaho iperereza hanashakishwa umwirondoro we.

Inzego z’ibanze n’iz’umutekano zagerageje kubaza uyu mugabo imyirondoro ye ndetse n’icyamuteye gutema abantu yanga kugira icyo atangaza.Abantu bose bakomerekejwe n’uyu mugabo bahise bajyanwa kwa muganga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa