skol
fortebet

Kamonyi: Umuganga yatawe muri yombi na RIB akekwaho gusambanya umugore yarimo kubyaza

Yanditswe: Wednesday 13, Nov 2019

Sponsored Ad

Umugore wo mu karere ka Kamonyi yatangaje ko yabonye hanze y’ itaburiya,igitsina cy’ umuganga wo ku kigo nderabuzima cya Nyamiyaga warimo kumubyaza ariyo mpamvu akeka ko ashobora kuba yarasambanyijwe,bituma uyu muganga ahita atabwa muri yombi.

Sponsored Ad

Uyu muganga wa byaje uyu mugore mu mpera z’ icyumweru gishize,yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza harebwe niba koko yarasambanyije uyu mugore yari ashinwe kuvura abiryozwe.

Umugabo w’ uyu mugore avuga ko tariki 9 Ugushyingo 2019 aribwo umugore we yagiye ku kigo nderabuzima cya Nyamiyaga kubyara,bagezeyo nka saa tatu z’ umugoroba, umuganga yakira umugore akomeza kumwitaho bigeze nka saa cyenda z’ ijoro nibwo uyu mugore yasohotse mu cyumba cy’ ababyeyi (materinite) avuga ko umuganga warimo amubyaza ashobora kuba yamusambanyije.

Jean de Dieu Kubwimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umusigire mu murenge wa Nyamiyaga avuga ko iki kibazo kiri gukurikiranwa n’ inzego z’ ubutabera kandi ko bizeye ko ukuri kuzamenyekana.

Ati “Umwana amaze kuvuka nibwo umubyeyi yagaragaje ko umuganga yamufashe ku ngufu. Umuganga twaraganiriye aravuga ngo aya mahano sinayakora. Kuko twe nta bumenyi dufite twasabye Urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha RIB gukora iperereza ubu ngubu nibo bafite uwo muganga”.

Uyu muganga n’ uyu mubyeyi boherejwe ku bitaro bya Remera Rukoma ngo bapimwe harebwe niba koko uyu mugore yarasambanyijwe. Hatekerejwe ikizava mu isuzuma rya muganga.

Umuyobozi w’ Ikigo Nderabuzima cya Nyamiyaga, Tuyiringire Emmanuel yabwiye Ibicu tv ko uyu muganga yari asanzwe yitwara neza, yongeraho ko yaganiriye na nyiri ubwite uvuga ko yasambanyijwe ndetse akanaganira n’ abari mu ivuriro icyo gihe.

Agira ati “(umurwayi) yatubwiye ko yabonye igitsina cy’ umuganga kiri hanze y’ itaburiya, ariko yambaye imyenda cyaciye mu bipesu. Tumubajije uko yabibonye yavuze ko yegutse amutunguye akabibona gutyo. Anatubwira ko atazi niba yarasambanyijwe cyangwa atarasambanyijwe”.

Umuvugizi wa RIB Marie Michelle Umuhoza yatangarije UKWEZI dukesha iyi nkuru ko uyu muganga yatawe muri yombi ndetse ko afungiye kuri sitasiyo ya Runda mu karere ka Kamonyi.

Yagize ati “Ayo makuru twarayamenye, dosiye yarafunguwe iperereza ririho rirakorwa, uwo muganga arafunze afungiye kuri RIB sitasiyo ya Runda mu karere ka Kamonyi”.

Umuhoza avuga ko icyo RIB isaba Abanyarwanda bose ari uko abantu bose kwirinda ibyaha yaba umuganga n’ abandi.

Si ubwa mbere umuganga avuzweho gusambanya umugore mu gihe cyo kumubyaza, kuko ikibazo nk’ iki cyavuzwe mu karere ka Gicumbi no mu karere ka Rusizi.

Abaturage basaba inzego z’ ubutabera gusuzuma neza basanga koko uyu muganga yarasambanyije uyu mugore agahanwa, basanga n’ uyu mugore abeshya nawe agahanwa.

Photo :Internet

Ibitekerezo

  • Abanyamakuru nubu ntibaramenya gutandukanya Umuganga (Doctor) n’ Umuforomo (Nurse)?? Abaturage bo bazabimenya bate namwe mutabizi.
    Mwisubireho rwose

    IYO UMUNTU AGIYE KWINJIRA AHO BASAKA. IGITSINA GORE NICYO GISAKA ABO KUKI UMUGANGA WUMUGABO ABYAZA UMUGORE NTAMUGANGA CYANGWA UMUFASHA WUMUGORE UHALI !!

    IYO UMUNTU AGIYE KWINJIRA AHO BASAKA. IGITSINA GORE NICYO GISAKA ABO KUKI UMUGANGA WUMUGABO ABYAZA UMUGORE NTAMUGANGA CYANGWA UMUFASHA WUMUGORE UHALI !!

    Aya ni amahano.Abaganga basambanya abagore barimo kuvura ni benshi.Bananirwa kwihangana.Mu byukuri,abantu basambana ni millions nyinshi ku isi.Biyibagiza ko imana yaturemye ibitubuza kandi ko ababirengaho bose izabima ubuzima bw’iteka muli paradizo.Kwishimisha akanya gato hanyuma ukazabura paradizo,ni ukutagira ubwenge nyakuri (lack of wisdom) no gusuzugura imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa