skol
fortebet

Karongi: Inka y’uwarokotse Jenoside yatemwe n’umuntu utaramenyekana irapfa

Yanditswe: Friday 19, Apr 2019

Sponsored Ad

Inka ya Simon Ntazinda warokotse Jenoside, yatemwe n’umuntu utaramenyekana irapfa, ayisanze mu kiraro cyayo kuri uyu wa Kane Taliki ya 18 Mata 2019.

Sponsored Ad

Bamwe mu baturanyi ba Ntazinda bavuga ko byakozwe n’abatarishimiye ubuhamya yatanze icyunamo gisozwa ariko ubuyobozi bwo bukavuga ko byakekwaho kuba abajura kuko bahise biruka bumvise irondo rije.

Ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyumweru gishize, Simon Ntazinda yatanze ubuhamya bw’ukuntu Jenoside yakozwe mu gace yari atuyemo,byatumye bamwe bemeza ko inka ya Ntazinda yaba yishwe n’abatarishimiye ubu buhamya yatanze tariki 13, Mata, ku rwibutso rwa Nyamishaba mu Murenge wa Bwishyura, Akagari ka Gasura.

Umuyobozi w’Umurenge wa Bwishyura, Phanuel Uwimana yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko iyi nka ishobora kuba yishwe n’abajura.

Yagize ati “Dukeka ko ari abajura bayibaze. Twabatesheje bari kuyibagira mu gasambu kari hafi aho ahagana saa 2h00 z’ijoro babonye amatoroshi bariruka bajyana bimwe bari bamaze kubaga.”

Uwimana avuga ko kuba Ntazinda yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 kandi inka ye ikaba yatemwe muri ibi bihe byo kwibuka, hari bamwe babisanisha no gushaka kumubabaza nk’uwarokotse Jenoside ariko ngo sibyo kuko bariya babikoze bari abajura.

Kugeza ubu umushumba wa Ntazinda yatawe muri yombi kugira ngo akorweho iperereza kuko ataraye mu rugo rwe ubwo aya mahano yakorwaga.

Ibitekerezo

  • abonabajura mwizana andi matiku murumvako baribatangiye nokuyibaga maze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa