skol
fortebet

Kayonza: Abana 4 bagwiriwe n’ikirombe

Yanditswe: Friday 15, May 2020

Sponsored Ad

skol

Abana bane bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza,bahanukiwe nicyo twakitwa ikirombe ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 14 Gicurasi 2020, babiri muri bo bahita bitaba Imana.

Sponsored Ad

Amakuru avugako aba bana byababayeho ubwo bajyaga gushakaga igitaka cyo gukurungira mu nzu, ariko bitewe n’imvura imaze iminsi igwa icyo kirombe kikaba cyarasomye amazi menshi gihita kibagwa hejuru.

Maze babiri muribo bahita bitaba Imana naho abandi babiri baba bazima ariko umwe muri bo arahungabana arko hari icyozere ko aza gukira

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Pauline Mutuyimana, yemeje aya makuru anavuga ko uretse iyo mpanuka yabaye, ubusanzwe icyo kirombe cyagaragaraga nk’igishobora kuriduka, gusa akavuga ko no kubera ari abana, bashobora kuba batashishoje neza ngo bamenye ko gishobora kubagwaho.

Kuko abaturage bakunze guharagata ibirombe bakuramo itaka ryo gukurungira mu nzu, usanga byaracukutsemo imyobo, bigasaba abashaka itaka kwinjiramo.

Aha ni ho uyu muyobozi ahera asaba abaturage kwirinda kwinjira muri ibyo birombe, cyane cyane muri ibi bihe by’imvura kuko bishobora kubagwira.

Ati “abaturare nuko birinda muri iyi minsi, nubwo bashaka itaka bakirinda kwinjiramo, bakaba babiretse tukabanza tukareba ko imvura igabanuka”.

Asaba ababyeyi kandi kwirinda kohereza abana bonyine gushaka iryo taka bakazirikana ko abana badashishoza.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko ubuyobozi bugiye gusura aho hantu hacukurwa itaka ryo gukurungira izu, ndetse bakanahafunga kuko n’ubusanzwe bari barabujije abaturage gukomeza kujya kuricukura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa