skol
fortebet

Kayonza:Umukobwa yavanywe mu ishyamba yari amazemo icyumweru ngo agamije gutera agahinda umubyeyi we

Yanditswe: Wednesday 21, Jun 2017

Sponsored Ad

Mu karere ka Kayonza mu ishyamba riherereye mu murenge wa Bugera habonywe umukobwa wari umaze hafi icyumweru cyose yiberamo yaratorotse iwabo. Ni nyuma y’uko umuryango we ukoze uko ushoboye ngo umushakishae ariko abaturanyi bakajya bavuga yabuze bitewe n’uko yavuye mu Karere ka Ngoma akajya kwihisha mu Karere ka Kayonza.
Yaba abaturage ndetse n’abayobozi bo mu karere ka Kayonza batangajwe n’ibyo babonye.Bamwe mu baturage baganiriye na TV1 ducyesha iyi nkuru bavuze ko bitumvikana ukuntu umwana (...)

Sponsored Ad

Mu karere ka Kayonza mu ishyamba riherereye mu murenge wa Bugera habonywe umukobwa wari umaze hafi icyumweru cyose yiberamo yaratorotse iwabo. Ni nyuma y’uko umuryango we ukoze uko ushoboye ngo umushakishae ariko abaturanyi bakajya bavuga yabuze bitewe n’uko yavuye mu Karere ka Ngoma akajya kwihisha mu Karere ka Kayonza.

Yaba abaturage ndetse n’abayobozi bo mu karere ka Kayonza batangajwe n’ibyo babonye.Bamwe mu baturage baganiriye na TV1 ducyesha iyi nkuru bavuze ko bitumvikana ukuntu umwana w’umukobwa wumvikana mu ijwi ryuzuye ikiniga ari nako ahumeka insigane ava mu murenge wa Remera I Kibungo akajya kwiturira mu ishyamba mu karere ka Kayonza aho yari amaze icyumweru kirenga.

Umwe mu baturage yagize ati :”Nagiye kumva numva umwana ari kuvugira mu ishyamba, ubwo nahisemo guhamagara abantu bari hirya yanjye duhingana noneho baraza turamureba ariko kuko twari twumvise ko ari muzima, twahise dukora uko dushoboye tumukura mu gihuru yarimo. Urebye rwose ashobora kuba ahamaze nk’iminsi itanu kuko hari hateye ubwoba, ikindi wabonaga hameze nkahabuye, mbese hamaze iminsi hatunganyijwe.”

Uyu muturage yavuze ko mu magambo yumvanye uyu mukobwa utarageze imyaka y’ubukure ari uko yakoze ibi byose agamije guhima Ise umubyara. Ngo agahinda gakomeye uyu mukobwa agira n’uko adafite Nyina umubyara dore yitabye Imana ubwo yari afite umwaka umwe w’amavuko.

Nshimiyimana ushinzwe umutekano muri uyu mudugudu yavuze ko uyu mwana w’umukobwa yabonywe n’abaturage bari bagiye guhinga. Ngo aho bamusanze hasaga neza n’ahantu hamaze igihe hateguwe kuburyo yari yaranahakoze isuku.

Yagize ati :”Yatumenyesheje aho akomoka ariko yirinda kutubwira impamvu zaba zaramuteye gukora biriya bintu bisa no kwiyahura.”

Umunyamakuru wumvise amagambo macye uyu mwana yabashije kuvuga ngo ‘ n’uko azatera Ise agahinda’. Umubyeyi w’uyu mwana yavuze ko atazi neza icyo umwana we yashakaga kuvuga kuko bari babanye neza mbere y’uko ava mu rugo.

Ati :”Umwana wanjye yambwiye ko azantera agahinda, rwose sinzi icyo dupfa.....Nziko namufashe neza kuva nyina yapfa, rwose si ukwirarira kuko nakoze buri kimwe nasabwaga, gusa hari hashize igihe uyu mwana yanze ishuli.Twabanaga neza akunda kwiga, ikigaragara rero sinzi ikibazo afite wagirango n’amadayimoni ariko turakomeza kubikurikirana.”

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’umurenge wa Mukarange, Bwana Murekezi Claude yavuze ko batunguwe n’ibintu nk’ibi ariko ko ikibanze ari ukajyana umwana kwa muganga nyuma babona akize bakazamuganiriza bakamenya ikibazo nyakuri.

Muri iryo shyamba kandi hanasanzwe umusaza ukuze wari uhamaze hafi iminsi ndetse ubyobozi bukaba bwahise buhamukura ajyanwa ku bitaro ngo akurikiranywe n’abaganga

Ibitekerezo

  • iyo ni indwara yagahinda bamuvuze

    umuntu ufite 19 numwana wahe se karumugore mubandi

    uwo ntabwo arumwana sha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa