skol
fortebet

KAYONZA:Umusore w’imyaka 25 yaciye umutwe mukase

Yanditswe: Tuesday 13, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Umusore ufite imyaka 25 yaciye umutwe mukase akoresheje umuhoro nyuma yo kumushinja kumuterereza amarozi yatumye agira ibi bibazo.

Sponsored Ad

Uyu musore bivugwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe yakoze aya marorerwa mu ijoro ryo ku Cyumweru , mu mudugudu wa Nyarusange, Akagari ka Rubimba mu Murenge wa Kabare.

Uyu musore ngo yari amaze igihe kinini avuga ko azica mukase kuko ngo yamushinjaga kumuroga bikamuviramo kugira uburwayi bwo mu mutwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Mbarwa Semugeshi, yavuze ko uyu musore yishe mukase gusa ngo yahise atabwa muri yombi.

“ Ubundi uriya musore asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe, akaba n’ubundi yakundaga kwangiza imitungo y’iwabo akenshi yakundaga kujya mu rutoki agatema insina zose, yakundaga kuvuga ko ibibazo byose afite abitezwa n’uwo mukase ni uko amusanga mu rugo aramutema.” Niko yavuze.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu byangombwa uwo musore afite yahawe na muganga bigaragaza ko afite ikibazo cyo mu mutwe ku kigero cya 92% , nyuma yo kumwica yahise ahunga ariko aza gufatwa n’abaturage.

Kuri ubu Nsanzamahoro yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Sitasiyo ya Kabarondo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa