skol
fortebet

Kicukiro: Abantu batatu bahitanywe n’impanuka y’imodoka yabuze Feri

Yanditswe: Wednesday 14, Aug 2019

Sponsored Ad

Imodoka yabuze Feri yahitanye abantu batatu barimo abandi batandatu barakomereka mu murenge wa Gatenga mu mujyi wa Kigali ahazwi nko kwa Kamali ku munyinya, kuri uyu wa kabiri taliki ya 13 Kanama 2019.

Sponsored Ad

Bamwe babonye iyi mpanuka iba baravuga ko yatewe n’imodoka yabuze feri ikagonga abaturage bacuruzaga serivisi z’itumanaho yinjira no mu nzu igonga abarimo.

Abatangabuhamya babwiye Radio Flash dukesha iyi nkuru ko iyi mpanuka yabaye ahangana mu masaha y’isaa saba z’amanywa, ubwo umushoferi wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa ‘Pick Up’ yaturutse mu muhanda umanuka i Murambi yabuze feri agashaka gukata imodoka yerekeza ku murenge wa Gatenga, ariko bikaza kumwangira akagonga abacuruzaga serivisi z’itumanaho, ndetse igakomeza ikaninjira no mu nzu yacuririzwagamo resitora, ikagonga abarimo.

Umwe mu batangabuhamya yagize ati “Imodoka yaturutse haruguru yacitse feri, noneho ageze hano muri ‘Rond Point’ ashaka kuyikata ngo azamuke aba akubitanye n’indi modoka yazamukaga, ashaka kugira ngo ayikatire, amaze kuyikatira nibwo yataye ‘equilibre’ aramanuka aza aho uyu muntu wacuruzaga mitiyu wari uri mu kazu yacururizagamo hari n’abandi b’abamotari n’abanyonzi.

Nibwo yahise agonga uriya mudamu yinjira mu nzu ndani. Yinjiye mu nzu ndani tuba turahageze, imodoka dushaka uko tuyisunika ngo ivemo kugira ngo tubashe gukora ubutabazi, abari barimo tubakuremo.”

Undi ati “ Imodoka iturutse hariya i Murambi, ariko njye nyibonye igeze hano hari umutaka. Hari umunyonzi wari wicaye mu nzira hariya; umugabo ukanika nyine amagare. Yahise imuhitana nyine, naho umugabo wari uhagaze hariya yigendera, nawe iramukubita,yahise yinjira hariya umugabo iramugonga agwa hano ahita apfa. Njye nari nicaye hano nari nje kwiyogosha ubwanwa muri iyi saloon.”

Ubuyobozi bw’uyu murenge wa Gatenga buremeza ko hapfuye batatu, hagakomereka batandatu.

Manevule Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge asaba abatwara ibinyabiziga kugenzura neza imikoreshereze y’umuhanda.

Yagize ati “ Ni ahantu haparika abanyonzi hariya ku muhanda; uriya muhanda ujya MAGERWA. Rero ‘Pick Up’ yari yacitse feri, ayikatisha hano abanyonzi bakunda guhagarara, hari n’akantu aho umwana yacuruzaga MTN k’agakiyosike, ihita ibagonga batatu bahita bitaba Imana, abandi batandatu barakomereka.”

Abahitanwe n’iyi mpanuka ndetse n’abayikomerekereyemo bahise bajyanwa mu bitaro bya CHUK.

Umushoferi wari uyitwaye yahise ajyanwa kwa muganga ari mu mapingu, dore ko amakuru avuga ko yari yakomeretse mu gahanga.

Abaturage bagaragaza ko atari ubwa mbere kuri uyu muhanda uturuka i Murambi werekeza mu gatenga habera impanuka, kuko ngo mu bihe byashize umumotari n’umunyonzi bahakoreye impanuka.

Inkuru ya Flash FM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa