skol
fortebet

Kicukiro:Ubufatanye bw’umwarimu n’umubyeyi ni kimwe mu bizatuma umuco wo gusoma no kwandika neza ikinyarwanda ugerwaho

Yanditswe: Sunday 29, Sep 2019

Sponsored Ad

Mu Karere ka Kicukiro, m’umurenge wa Gatenga k’urwunge rw’amashuri rwa Murambi, kuri uyu wa gatandatu yari 28Nzeli nyuma yo gukora umuganda rusanjye usoza ukwezi bahembye bamwe mubanyeshuri bahize abandi mu kizami bakoze cyo kwandika neza no kuvuga ururimi rw’ikinyarwanda kubufaranye bwa Mureke Dusome (umushinga ufasha abana biga kuva mumwaka 1-3 amashuri abanza, ubafashiriza iwabo mu miryango bavuye ku ishuri muri gahunda yo gusoma no kwandika ururimi rw’ikinyarwanda).

Sponsored Ad

Jean Claude Munyantore umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Kicukiro yasabye ababyeyi ko nibura nubwo babura umwanya wo gukurikirana imyigire y’umwana ko iminota 10 yo gufasha umwana gusoma no kwandika.

Gusoma no kwandika ururimi rw’ikinyarwanda yafasha umwana kubimenya.

Munyantore Jean Claude yagize ati"umwarimu iyo amaze kwigisha umwana gusoma no kwandika ikinyarwanda ahereza umwana igitabo akajyitahana kugira ngo cyize kumufasha gusubiramo ageze mu rugo, iyo ageze mu rugo ni uruhare rwa Mama we na Papa we ndetse n’umuvandimwe mukumufasha kubisubiramo aho babigize umuco usanga umwana yishimira gusoma arikumwe n’ababyeyi kuko bimufasha kwiga neza no gutsinda mu ishuri.

Yakomeje avuga ko hakenewe ubufatanye bw’umwarimu n’umubyeyi kuzamura imyigire y’umwana.

Ati "Umubyeyi asabwa nibura iminota 10 yo kwicarana n’umwana akamufasha gusubiramo akamufasha gusoma ,ni inshingano gufasha umwana kandi bikaba nuburenganzira bw’umwana kumufasha, kubabyeyi batazi gusoma basabe umwana agasoma ibyo yize nibura akumva aho abiganisha akamufasha".

Muhongerwa Nadege uhagarariye ababyeyi yavuze ko iyo umwana yabashije gukorana n’ababyeyi bakamufasha gusubira mubyo yize usanga umwana bimushimishije akiga abikunze kandi agatsinda neza.

Yagize ati" Twishimiye iyi gahunda yo gusoma no kwandika ururimi rw’ikinyarwanda kuko usanga kenshi iyo abana batabonye ubumenyi bwo gusoma no kwandika natwe tuboneraho kubafasha, ahantu haba impungenge ni igihe ababyeyi batabonanye n’abana ngo babafashe gusubira mubyo bize,Ariko iyo umwana yagize amahirwe yo kubonana numubyeyi usanga asubira kwishuri yishimye ibyo yize yabifashe ugasanga afite intego yo guhora yereka umubyeyi ibyo yize".

Yakomeje asaba ababyeyi kwirinda kuvanga indimi mugihe yigisha abana, nko mugihe biga ikinyarwanda akaba aricyo batoza abana gukoresha batavanze n’indimi z’amahanga urugero: uko umwana asaba ijambo avuga ngo me Teacher nkaho yavuze ngo Njyewe mwari ".

Nyirahabimana Victoria ni umwarimu wigisha muryunjye rw’amashuri rwa Murambi mu mwaka 2 yigisha ikinyarwanda n’icyongereza yavuzeko ubumenye bwo gusoma no kwandika bugenda buzamuka abana babizi neza anakomoza kuba abana bavanga indimi bitewe no kumenyera gukoresha ijambo ko buhoro buhoro bazagenda babihindiru.

Yagize ati" Mbona buri mwana afite ubumenyi buhagije mu gusoma no kwandika ururimi rw’ikinyarwanda kuko leta yagize uruhare r ukomeye, yaduhaye ibitabo bihagije aho buri mwana aba afite igitabo cye cyo gusoma haba harimo n’inkuru zishimishine aho umwana wese aba afite inyota yo gusoma ikinyarwanda ibyo bikabafasha mumyigire yabo bakiga neza.

Yakomeje avuga ku kijyanye no kuvuga me Teacher kandi barimo kwiga ikinyarwanda avugako akenshi biba byaturutse ko abana barimo kwiga ururimi rwicyongereza iryo Jambo barikoresha kenshi rigahori ribagarukamo, guhinduka kwabana hari igihewbigorana ariko buhoro buhoro bizahinduka kuko nkiyo barimo biga ikinyarwanda umwarimu agomba kubabwira ko ari nacyo basubizamo bajya no mucyongereza bagasubiza mucyongereza.

Ibi byakozwe kuri uyu wa gatandatu nyuma y’umuganda aho bahembye abanyeshuri 6 babahaye imfashanyigisho y’ibitabo muri gahunda y’ubukangurambaga bwo gushishikariza ababyeyi gufasha abana gusoma no kwandika ikinyarwanda, akarere ka Kicukiro gafite amashuri abanzà 80 amashuri yisumbuye 42 n’amasomero yabantu bakuze 53 ari mumirenge itandukanye ndetse n’amashirahamwe yabantu batazi husoma no kwandika.

Ibitekerezo

  • Nibarize aba banyabwenge : kuki umwana w’Umunyarwanda yigishwa mu Kinyarwanda (aho bikorwa) kugeza mu mwaka wa gatatu gusa w’amashuri abanza ? Harya mu Bwongereza cyangwa muri Amerika, iyo umwana arangije uwa gatatu w’amashuri abanza, atangira kwigishwa mu Kirusi cyangwa Igishinwa ? Ntakomeza kwigishwa mu rurimi rwe kavukire (Icyongereza) cyangwa rw’igihugu arimo (abimukira), dore ko ari n’itegeko kumenya neza ururimi rwaho niba ushaka ubwenegihugu, kugeza ndetse no muri kaminuza ? Izindi ndimi aziga nk’isomo, zikazaba ururimi rwa kabiri, rwa gatatu ; kandi ntibimubuza kuzimenya neza. None se, kuki twebwe tumuvutsa ayo mahirwe ? Aho si ko muri Afurika dukomeza kwihitiramo kuba abacakara b’abakoroni (no mu bijyanye n’indimi) aho kwigenga ? Erega kwigenga bitangirira mu mutwe nk’uko Ngugi wa Thio’ngo yabivuze mu gitabo yise "Decolonizing the mind".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa