startimes

Kigali:Abaturage bamaze iminsi basenyerwa basubijwe[AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 17 December 2019 Yasuwe: 12988

Kuva mu mpera z’icyumweru dusoje nibwo ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangiye gusenyera abaturage batuye mu bishanga bitandukanye byo muri uyu mujyi nyuma yo kuburirwa no kubashishikariza kwimuka bakajya gushaka ahandi baba hadateje inkeke ariko abaturage bagakomeza kwinangira.



Imiryango yasenyewe ni iyari ituye mu bishanga byo mu duce twa Rwampara, Kinamba, Gatsata, Gisozi na Kinyinya aho abagize iyi miryango bakoze igisa no kwigaragambya bavuga ko basenyewe mu gihe bari barategereje ko bazimuka ari uko bahawe ingurane cyane ko bamwe bafite n’ibyangombwa by’ubutaka bwabo.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buramara impungenge aba baturage kuko butangaza ko ntawe uzaba ku gasozi ahubwo ko aabasenyewe bagiye gufashwa kubona aho baba.

Iyo witegereje aho aya mazu yasenywe aherereye usanga ari ahantu hateye inkeke cyane ko bigaragara ko amwe mu mazu yagiye yangizwa n’imyuzure ituruka mu bishanga byujujwe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa ku buryo na bamwe muri bo bivugira ko iyo imvura iguye amazi asendera ku mbuga akanabasanga munzu umuntu akabura aho akandagira, gusa bakagaragaza impungenge batewe no gusenyerwa kuko nta bushobozi bafite bwo kuba bajya kubaka ahandi ndetse ko no gukodesha bibagoye.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali butangaza ko abadafite aho kujya barimo gushakirwa aho bacumbikirwa abandi bakaba bazahabwa amafaranga yo gukodesha mu gihe bazaba bubakirwa naho abari bafite ibyangombwa by’ubutaka byemewe n’amategeko batangiye kubarirwa ngo bazahabwe ingurane ku mitungo yabo

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko intego ya mbere yo kubasenyera kwari ugukiza ubuzima bwabo bushobora kuzangizwa n’ibidendezi byo muri ibi bishanga bishobora kuzabatera indwara no mu rwego rwo kubungabunga ibishanga neza ngo bibyazwe umusaruro.

Leta y’u Rwanda yatangiye gahunda yo kubungabunga ibishanga no kureba ibitabyazwa umusaruro hakurwamo bimwe mu bikorwa by’abaturage birimo nk’amagaraji, inganda n’amazu bagahabwa ingurane zabyo kugirango ibishanga bikorerwemo imirimo ibyara inyungu ariko idafite ingaruka ku buzima bw’abantu.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Polisi y’u Rwanda yavuze ku murobyi w’Umurundi Ndagijimana Sylvestre...

Mu gitondo cy’uyu wa 5 Nyakanga 2020, Polisi y’u Rwanda yavuze ko umurobyi...
5 July 2020 Yasuwe: 4329 0

Kigali igiye gufata indi ntera mu guhindura isura[AMAFOTO]

Kimihurura ahazwi nka Minijust hagiye guhinduka burundu kuko inyubako zose...
29 June 2020 Yasuwe: 1852 0

Habonetse abarwayi 32 ba Coronavirus mu Rwanda hakira abandi...

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24...
24 June 2020 Yasuwe: 1608 0

Habonetse abarwayi 59 ba Coronavirus mu Rwanda,hakira 11

Uyu munsi tariki ya 22 Kamena 2020,ubaye uwa mbere ubonetseho abantu benshi...
22 June 2020 Yasuwe: 1754 0

Abasize ibikoresho byabo mu gishanga cya Gikondo bahawe iminsi 7 kuba...

Abahoze mu gace k’inganda ka Gikondo bategetswe gukuramo ibikoresho byabo...
19 June 2020 Yasuwe: 949 0

Abakoresha Mobile Money na Mobile Banking basabwe kwitwararika mu gukoresha...

Ikibazo cy’uburiganya bukorerwa abakoresha mobile money na mobile banking...
19 June 2020 Yasuwe: 1575 0