skol
fortebet

Kigali: I Gikondo aharimo kwimurwa inganda hagiye gukorwa ikiyaga

Yanditswe: Monday 06, Feb 2017

Sponsored Ad

Mu gihe ibikorwa byo kwimura inganda ziri I Gikondo zijyanwa ahagenewe kubakwa inganda hazwi nka Industrial zone bikomeje, ikigo cy’ igihugu kita ku bidukikije REMA kiratangaza ko iki gikorwa nikiragira hazakorwa ikiyaga.
Minisiteri y’ Ubucuruzi inganda n’ ibikorwa ry’ Umuryango w’ Afurika y’ iburasirazuba yavuze ko icyiciro cya mbere phase I cyo kwimura izi nganda ziri mu gishanga zijyanwa ahazigenewe cyarangiye. Ngo hasigaye gushyira mubikorwa icyiciro cya kabiri phase II .
Umuyobozi Mukuru (...)

Umuyobozi Mukuru wa REMA Eng. Coletha Ruhamya yabwiye The New Times ko uyu mwaka uzasiga inyigo y’ iki kiyaga yaragije gukorwa.

Yagize ati “Turashaka ko izi nganda zimuka kugira ngo turebe uko twahahanga ikiyaga hakanashyirwa ikoranabuhanga rizajya riyungurura imyanda mu mazi yinjira muri icyo kiyaga cyahanzwe n’abantu. Inyigo izaba yarangiye bitarenze uyu mwaka. Nyuma tuzatangira gushaka ubushobozi buzifashishwa mu kubishyira mu bikorwa.”

Iyo nyigo ngo izagaragaza uko ikiyaga cyazaba giteye, kikaba cyakubakwa nk’umushinga wa guverinoma cyangwa mu bufatanye bwa leta n’abikorera kuko cyaba ari igikorwa kizabyazwa inyungu.

Yagize ati “Twamaze kubona ubusabe bw’abifuza kubyaza umusaruro igishanga ariko ugasanga ni abashaka gukoresha igice gito. Tugomba kubanza kuvanamo ibintu byose biri mu gishanga cyose, ibiyaga by’ibihangano bibaho no mu yindi mijyi.”

“Ikiyaga nikimara kubakwa hazaba hari ibikorwa byiza kandi bitangiza ibidukikije by’ubucuruzi, by’imyidagaduro ku buryo abantu bajya baza kuharuhukira.”

Itegeko rigena ko mu bishanga hatubakwa, ariko nk’inyubako zirebana n’ubukerarugendo zishobora gutangirwa uburenganzira na Minisiteri ifite kurengera ibidukikije mu nshingano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa