skol
fortebet

Kigali:Ibitaro byitiriwe umwami Faisal bigiye kuvugururwa ku kayabo k’Amamiliyali y’Amanyarwanda

Yanditswe: Thursday 16, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Hamwe n’izina rikomeye bisanganywe, ubu byatangiye kuvugururwa kuburyo bubishyira ku rwego mpuzamahanga. Ibi bitaro bizaba bifite ubushobozi bwo kuvura indwara z’umutima( kubaga) no gusimbuza impiko.

Sponsored Ad

Ibitaro by’Umwa Faisal biri mu byambere bikomeye u Rwanda rufite, biherereye mu karere ka Gasabo umurenge wa Kacyiru, ubusanzwe biri mu bimaze imyaka myinshi bikora mu gihugu cy’u Rwanda. Mu myaka 30 bimaze ubu hatangijwe imirimo yo kubivugurura bikaba byavurirwamo indwara zivurwa n’ibitaro bikomeye ku isi.

Ubusanzwe iyo Umunyarwanda warwaraga indwara zirimo iz’umutima, impyiko n’izindi zisaba kubagwa, zoherezwaga mu bihugu byo hanze nka Kenya cyangwa akanoherezwa mu gihugu cy’Ubuhinde.

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bitiriwe umwami Faisal Dr.Edgar Kalimba yatangaje ko ari amahirwe Abanyarwanda bagize yo kugabanyirizwa akayabo batangaga bajyiye i mahanga. Yabwiye Igihe.com dukesha iyi nkuru ati «Igiciro byanze bikunze ntabwo gishobora kungana n’umurwayi ugiye hanze kuko iyo ugiye hanze bisaba itike y’indege, umarayo igihe kirekire nk’ukwezi kugira ubagwe ukire ushobore kugaruka. Nitumara gutangiza izi serivise zifite inyungu nini ku banyarwanda kuko bazabagirwa hano mu rugo kandi binahendutse »

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal biteganya ko aya mavugurura azaba yarangiye mu gihe cy’imyaka itarenze itanu. Mu mavugiururwa yatangiye mu rei ibi bitro, harimo kubaka inyubako nini izajya yakira ikanavurirwamo abarwayi. Sibyo gusa kuko n’imirimo irimo iy’ubushakashatsi , kwigisha no guhugura abari kwiga ibijyanye n’ubuvuzi. Ibi bitaro kandi bizanavugurura ivuriro rizaba rishinzwe kwakira abntu bafite ubushobozi bwo hejuru n’abandi biyubashye.

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal biri mu btaro bizaba bihenze mu Rwanda kuko bizajya byakira n’abarwayi bavuye mu bindi bihugu nk’uko Abanyarwanda na bo bafataga indege ibajyanye kuvurizwa hanze y’igihugu. Ibi bitaro bizuzura bitwa akayabo k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 18, bizaba bibaye igisubizo kuri benshi basiragiraga bashaka ho ababo bavurizwa.

Twabibuts ko ibi bizaba ari byo bitaro bya mbere bibayeho mu Rwanda bifite ubushobozi bwo kubaga imitima ndetse no gusimbuza impiko ku bazibuze.

Ibitekerezo

  • Nibabanze bakemure ikibazo cyo gutanga akazi hagendewe ku kimenyane, uheruka ukora exam

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa