skol
fortebet

Kigali: Umugabo n’ umugore bari bamaze imyaka itanu barahawe gatanya bongeye gusezerana

Yanditswe: Friday 16, Mar 2018

Sponsored Ad

Mugabo Jean na Nyiramisago Josiane bongeye gusezerana mu mategeko nyuma y’uko bari bamaze imyaka itanu baratse gatanya bagatandukana, umugabo ashaka undi mugore ariko ntibyamuhira.
Nk’uko ubwabo babitangaza, barakundanye, barasezerana imbere y’amategeko n’imbere y’Imana ariko nyuma yo kubyarana abana babiri bagirana amakimbirane yaje gutuma basaba gatanya, baratandukana none bongeye kubana.
Aba bombi ni abakirisito bo mu itorero rya ADEPR ku Mudugudu wa Cyahafi mu Mujyi wa Kigali.
Mugabo (...)

Sponsored Ad

Mugabo Jean na Nyiramisago Josiane bongeye gusezerana mu mategeko nyuma y’uko bari bamaze imyaka itanu baratse gatanya bagatandukana, umugabo ashaka undi mugore ariko ntibyamuhira.

Nk’uko ubwabo babitangaza, barakundanye, barasezerana imbere y’amategeko n’imbere y’Imana ariko nyuma yo kubyarana abana babiri bagirana amakimbirane yaje gutuma basaba gatanya, baratandukana none bongeye kubana.

Aba bombi ni abakirisito bo mu itorero rya ADEPR ku Mudugudu wa Cyahafi mu Mujyi wa Kigali.

Mugabo avuga ko nyuma y’uko ashatse undi mugore, ntiyigeze agira amahoro.

Avuga ko Imana yamusanze ikamwemeza kongera kubana na Nyiramisago nawe ngo ntiyazuyaza kumvira ijwi ryayo niko gusezerana bundi bushya n’umufasha we ku wa 15 Werurwe 2018.

Nyuma y’ubukwe yaganiriye na Ibyishimo.com avuag ko mu rugo rwe hajemo amakimbirane bagatandukana ariko ko Imana yaje kumugenderera akumva ko akwiye kongera kubana n’umufashawe.

Yagize ati “Tumaze imyaka igera kuri itanu dutandukanye. Mu gutandukana kwacu habayemo ibibazo bigiye bitandukanye byaba iby’imiryango cyangwa se inshuti, hashira imyaka itanu tutabana. Kubw’inzira z’Imana igihe cyaje kugera biba ngombwa ko dusubirana.”

Nyiramisago nawe avuga ko abana na Mugabo bari bafite ubwana bwinshi gusa ngo ubu ngo akaba yumva bamaze gukura ku buryo ngo noneho bazubaka.

Yagize ati “Dutandukana ni uko twabanye tukiri abana kandi iyo abantu bakiri abana hari ibyo batabasha kwihanganira ariko ubu tumaze gukura. Ikindi muri kamere muntu, hari igihe agira intege nkeya, rero iyo urangaye gatoya bituma uteshuka ku nshingano zawe.”

Yavuze ko ibanga ryatumye atifuza gushaka undi mugabo ni uko amasezerano bari barahanye basezerana y’uko bazatandukanywa n’urupfu ngo yamuhoragamo ndetse agasenga cyane ku buryo byatumaga nta wundi mugabo yiyumvagamo.

Mu buhamya bwe, Mugabo avuga ko ataratandukana na Nyiramisago yari afite ubutunzi bufatika burimo inzu, imodoka n’amafaranga menshi kuri konti ndetse umugore we akaba yaracuruzaga, gusa ngo nyuma y’uko batandukanye byose byarayoyotse ku buryo ubu yabarirwa mu bakene ugereranyije n’ubutunzi yari afite.

Abana babo babiri (Mugabo Aimé w’imyaka 11 na Mugabo Claver w’imyaka icyenda) bavuga ko bishimiye ko bagiye kongera kubana n’ababyeyi babo bombi.

Mugabo avuga ko kugeza ubu adateze gusubira aho Imana yamukuye ko ndetse yafashe ingamba zizatuma adasubira inyuma, muri zo iya mbere ni ugusenga, iya kabiri ni ukwizera ku buryo adateze kuzongera gutandukana n’umufasha we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa