skol
fortebet

Kigali: Umugabo yashatse kunigisha umugore we umushipiri aramuhunga ahita awunigisha umwana we

Yanditswe: Tuesday 16, Apr 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Jean Claude Ndayisaba w’imyaka 34 wo mu Murenge wa Kigarama, Akagari ka Kigarama, Umudugudu wa Mataba, mu karere ka Kicukiro, yashwanye n’umugore we amubuze ngo amunigishe umushipiri yari afite,yadukira umwana we aba ariwe awunigisha.

Sponsored Ad

Uyu Ndayisaba bivugwa ko yari yanyoye ibiyobyabwenge,yashwanye n’umugore we ashaka kumunigisha umushipiri,amuhunze ahita afata umwana bari bafitanye w’imyaka ibiri n’amezi atatu arawunigisha arapfa, na we arimanika akoresheje uwo mushiri yicishije umwana we.

Umwana w’umukobwa bari bafitanye yitwa Christa Ineza Ishimwe. Amakuru inzego z’umutekano zahawe n’uwo bakodeshagaho witwa Adelaide Imanishimwe avuga ko nta makimbirane azwi bari bafitanye kuko Ndayisaba n’umugore we bari bahimukiye vuba.

Uyu Imanishimwe bivugwa ko ariwe watabaye mbere amaze kumva ko umugabo ari gushyamirana bikomeye n’umugore we witwa Laurence Tuyizere w’imyaka 26 y’amavuko.

Umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali, CIP Marie Goretti Umutesi yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko imwe mu ntandaro zikomeye za buriya bwicanyi zatewe n’uko uyu mugabo yakoreshaga ibiyobyabwenge.

Yagize a ti: “Urumva ko Ndayisaba yakoreshaga ibiyobyabwenge bityo buriya bwicanyi bukaba ari imwe mu ngaruka zo kubikoresha. Gukoresha ibiyobyabwenge bitera ababikoresha gukora ibyaha bitandukanya kuko bihindura imitekerereze y’ababikoresha. Turasaba rwose abantu kubicikaho kuko bibangiza kandi bigateza ibibazo imiryango yabo n’igihugu muri rusange.”

Yashimye Adelaide Imanishimwe wagiye gutabaza abaturanyi n’ubwo baje bagasanga ririya shyano ryaguye.

Tuyizere abonye ko umugabo we afite uburakari bukomeye kandi yasinze ahise amuhunga.

Birashoboka ko umujinya umugabo yari afitiye umugore we yawutuye umwana bari bafitanye.

Abatabaye basanze Ndayisaba yikingiranye mu nzu yapfuye yimanitse imbere ye hari umwana we wapfuye anigishijwe umushipiri.

Asaba abatuye umujyi wa Kigali gukomeza ubufatanye n’inzego z’umutekano, aho babonye amakimbirane mu baturanyi bakabimenyesha ubuyobozi kugira ngo abayafitanye bafashwe kuyakemura hakiri kare atarateza akaga.

Umurambo wa Ndayisaba n’uw’umwana we yajyanywe ku bitaro bya Police biri ku Kakiru mu karere ka Gasabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa