skol
fortebet

Kigali: Umupasiteri afunzwe azira guhohotera Nyirabukwe amusanze mu masengesho

Yanditswe: Wednesday 04, Jan 2017

Sponsored Ad

Kuri sitasiyo ya Nyarugunga mu mujyi wa Kigali hafungiye umugabo witwa Stephen Hakizimana bivugwa ko ari umupasteri wo mu itorero rya ADEPR muri Uganda, watawe muri yombi n’inzego za polisi ashinjwa gushaka gukubitira nyirabukwe mu rusengero.
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukuboza 2016, nibwo Hakizimana yatawe muri yombi na polisi nyuma y’aho yari ashatse gukubitira nyirabukwe mu rusengero rwo mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.
Ubusanzwe ngo Hakizimana yabanaga (...)

Ubusanzwe ngo Hakizimana yabanaga n’umuryango we muri Uganda ariko baza kunaniranwa maze umugore acikana abana agaruka mu Rwanda; ubwo uyu mugabo yashakishaga umugore we yageze aho nyirabukwe yari arimo gusengera ari kumwe n’abana be bagirana amakimbirane ashaka kubatwara.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Supt. Hitayezu Emmanuel yabwiye Igihe ko uyu Hakizimana afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyarugunga aho akurikiranyweho icyaha cyo guhohotera umugore we.

Yagize ati “ Arafunzwe ariko n’ubusanzwe yari afitanye ibibazo n’umugore we ku buryo batabana, byabaye ngombwa ko umugore amuhunga we n’abana. Mu minsi ishize yasanze abana bari kumwe na nyirakuru mu rusengero mu Busanza, ashaka kubafata aramubuza muri uko kumubuza hatangira amakimbirane ku buryo abakirisitu bari aho ari bo bahise babakiranura.”

Akomeza avuga ko bakimara kubakiranura abaturage bitabaje polisi imuta muri yombi kugeza ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyarugunga ndetse idosiye ye ikaba yaranamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Hano Pastor Stephen Hakizimana (iburyo) yashyikirizwaga igihembo cya Groove Award cyegukanywe n’urubuga rwe (Gusenga.org)

Pastor Stephen Hakizimana ni umukristo muri ADEPR akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru cya Gikristo kitwa GUSENGA.ORG cyanahawe igihembo cya Groove Awards Rwanda mu mwaka wa 2015.

Pastor Hakizimana Stephen bivugwa ko yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda, mu gihe gishize yavuzweho amakuru nabwo atari meza dore ko hari abakozi be bamushinjaga ubwambuzi n’iterabwoba. Icyo gihe ikibazo cye yari afitanye n’abo bakozi be cyaje kugezwa kuri RMC (Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura) asaba imbabazi abakozi be ndetse asabwa kubishyura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa