skol
fortebet

Kirehe:Abanyeshuri 10 b’abakobwa bafashwe n’indwara ituma bakuramo imyenda

Yanditswe: Monday 13, Feb 2017

Sponsored Ad

Abanyeshuri 10 b’abakobwa bo ku kigo cy’amashuri cya GS Mpanga giherereye mu karere ka Kirehe, bajyanywe kwa muganga nyuma yo gufatwa n’indwara ituma bakuramo imyenda ndetse bakarwana nabo bahuye nabo.
Amakuru aravuga ko ufashwe n’iyo ndwara atangira akuramo imyenda yambaye ubundi akiruka ari nako akubita abo ahuye nabo nkuko Kigali Today dukesha iyi nkuru yabitangaje.
Abibasiwe n’iyo ndwara ngo ni abakobwa icyenda biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza n’undi umwe wiga mu mwaka wa (...)

Sponsored Ad

Abanyeshuri 10 b’abakobwa bo ku kigo cy’amashuri cya GS Mpanga giherereye mu karere ka Kirehe, bajyanywe kwa muganga nyuma yo gufatwa n’indwara ituma bakuramo imyenda ndetse bakarwana nabo bahuye nabo.

Amakuru aravuga ko ufashwe n’iyo ndwara atangira akuramo imyenda yambaye ubundi akiruka ari nako akubita abo ahuye nabo nkuko Kigali Today dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Abibasiwe n’iyo ndwara ngo ni abakobwa icyenda biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza n’undi umwe wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye. Batangiye kufatwa tariki ya 10 Gashyantare 2017.

Mu ntangiriro ngo habanje gufatwa abana 6, batangira gukuramo imyenda banakubita bagenzi babo. Abandi ngo barabibonye barabafata, babajyana iwabo.

Ariko ngo babagejejeyo biba iby’ubusa batangira kuremba. Bukeye bwaho ku wa gatandatu tariki ya 11 Gashyantare 2017, babajyana kwa muganga ku kigo nderabuzima, nyuma baje kwiyongera bagera ku 10.

Nyuma yuko basanze indwara yabo itavurirwa ku kigo nderabuzima, bajyanywe ku bitaro bya Kirehe, kuwa mbere tariki ya 13 Gashyantare 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa