skol
fortebet

Kirehe: Habonetse imibiri itatu y’ abantu bikekwa ko bishwe muri jenoside

Yanditswe: Saturday 11, Feb 2017

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu Ntara y’ Uburasirazuba
Imibiri itatu y’ abantu bikekwa ko bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yabonetse mu murima w’ umuturage.
Iyi mibiri yabonetse ku murenge wa Kirehe Akagari ka Nyabikokoro mu karere ka Kirehe mu ntara y’ iburasirazuba, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2017.
Umuvugizi wa polisi y’ u Rwanda mu Ntara y’ iburasirazuba IP Emmanuel Kayigi yabwiye ikinyamakuru Umuryango ko iyi mibiri yabonywe n’ umuturage warimo ahinga. (...)

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu Ntara y’ Uburasirazuba

Imibiri itatu y’ abantu bikekwa ko bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yabonetse mu murima w’ umuturage.

Iyi mibiri yabonetse ku murenge wa Kirehe Akagari ka Nyabikokoro mu karere ka Kirehe mu ntara y’ iburasirazuba, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2017.

Umuvugizi wa polisi y’ u Rwanda mu Ntara y’ iburasirazuba IP Emmanuel Kayigi yabwiye ikinyamakuru Umuryango ko iyi mibiri yabonywe n’ umuturage warimo ahinga.

Yagize ati “Iyo mibiri itatu yabonywe n’ umuntu wari urimo guhinga, ubu yajyanywe ku biro by’ akarere kugira hakorwe iperereza, nihamenyekana ko ari iy’ abazize jenoside nibwo hazamenyekana ikizakurikiraho”

Yakomeje agira ati “ Akarere karimo gukorana n’ abakozi ba Komisiyo y’ igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG ngo bakurikirane bareko ko iyo mibiri ari iy’ abazize Jenoside yakorewe abatutsi, cyane ko aho yahonetse hari bariyeri mu gihe cya jenoside”

IP Kayigi yavuze ko aho iyi mibiri yabonetse ari ahantu hameze nko mu gashyamba hari hamaze igihe hadahingwa yongeraho ko mu minsi ishize aho hantu hahiye bituma hongera guhingwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa