Kompanyi itwara abagenzi ya Trinity imaze guhomba akayabo ka miliyoni 24 RWF kubera ifungwa ry’umupaka wa Gatuna

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 March 2019 Yasuwe: 4924

Ikompanyi itwara abagenzi ya Trinity Bus ikunze gutwara abagenzi ibavana mu Rwanda ikaberekeza muri Uganda imaze guhomba akayabo ka miliyoni 100 z’amashlingi [Frw miliyoni 24] kuva hafungwa umupaka wa Gatuna.



Iyi kompanyi itwara abagenzi,yahungabanyijwe bikomeye n’ifungwa ry’uyu mupaka dore ko benshi mu banyarwanda bayitegaga bahagaze kubera ukuntu bahohoterwa iyo bageze muri Uganda.

Umuyobozi wa Trinity Bus mu Mujyi wa Kampala, David Mugabo avuga ko bahombejwe n’ubwumvikane buke buri hagati y’u Rwanda na Uganda ariyo mpamvu basigaye bohereza bisi 2 ebyiri ku munsi zitwaye abanyamahanga aho kuba zirindwi ku munsi umwe nkuko byahoze.

Yagize ati “ Kuva habaho gufunga umupaka wa Gatuna, tumaze guhomba miliyoni 100 z’amashlingi (Frw miliyoni 24). Mu minsi ishize nibura, urugendo rumwe rwatwinjirizaga miliyoni 7.8 ariko ubu byaragabanutse kuko ubu hari gukora imodoka ebyiri gusa.”

Mugabo wagizweho ingaruka n’uyu mubano mubi w’ibihugu byombi, yabwiye Daily Monitor ko abakozi b’iyi Kompanyi 12 bakoreraga ku biro biri ahitwa Bakuli muri Kampala bashobora kugarurwa mu Rwanda mu gihe hazaba hatagize igihinduka, mu rwego rwo kugabanya ibihombo.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bagiye kwegera abaturage mu...

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bagiye kwegera abaturage mu...
6 December 2019 Yasuwe: 386 0

Rusizi: Umukecuru yateye imboga nyinshi kugira ngo ajye aziha abaturanyi be...

Umukecuru witwa Mukangwije Thacienne ukomoka mu karere ka Rusizi mu...
4 December 2019 Yasuwe: 3386 1

Guciririkanwa n’umumotari muri 2020 bizaba ari amateka

Kuri uyu wa Mbere tariki 2 Ukuboza i Kigali ,ikigo cy’ikoranabuhanga cyo...
4 December 2019 Yasuwe: 1553 0

Prof.Sam Rugege yasimbujwe ku buyobozi bw’urukiko rw’ikirenga

Kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2019, Perezida wa Repubulika, Paul...
4 December 2019 Yasuwe: 3713 0

Rubavu:Ba Gitifu 10 basezeye ku mirimo yabo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwemeje ko hari abanyamabanga Nshingwabikorwa...
4 December 2019 Yasuwe: 3458 0

Ababyeyi basabwe kutajya gushaka amashuri y’abana babo mu bihugu bituranye...

Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura, yasabye ababyeyi kwirinda guhora...
4 December 2019 Yasuwe: 1393 1