skol
fortebet

’Kudasibiza abana ni ugushyigikira ubuswa’ Ababyeyi b’ i Musanze

Yanditswe: Saturday 10, Nov 2018

Sponsored Ad

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Musanze bavuga ko kuba abana babo batemererwa gusibira bituma bamwe muri abo bana bagera mu mwaka wa 3 w’ amashuri abanza bataramenya kwandika izina ryabo.

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ akarere ka Musanze busa n’ ubudaha agaciro ibyifuzo by’ababyeyi basabira abana babo gusibira, aho bemeza ko icyemezo cyo kwimura cyangwa gusibiza umwana gifatwa n’umurezi we, kandi ngo impamvu imwe gusa ishobora gutuma umwana asibira ari uko haba hari amasomo atize. Naho ngo umwana wize amasomo yose ateganyijwe nta cyamubuza kwimuka, kabone nubwo yaba atayatsinze yose.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage UWAMARIYA Marie Claire, unafite uburezi mu nshingano ntiyemeranya n’aba babyeyi bavuga ko abana babo bimurwa ntacyo bazi, kuko ngo hashyizweho gahunda zitandukanye zigamije kuzamura ireme ry’uburezi.

Aganira na TV1 yagize ati “Kuba rero ngo umwana yaba uwa nyuma mu ishuri ntibiba bisobanuye ko ntacyo azi, ku buryo byamubera impamvu yo kumusibiza”.

Visi meya Uwamariya akomeza avuga ko gusibiza umwana mu ishuri atari uburyo bwiza bwo gutuma yisumbura mu bwenge, kuko ahubwo bishobora kumubera impamvu yo gucika intege no kwanga ishuri kuko abona bagenzi be batangiriye ishuri rimwe bamusize.

Icyakora nubwo abafite uburezi mu nshingano bavuga ko gusibiza umwana byamuca intege mu myigire ye, hari bamwe mu babyeyi ahubwo bavuga ko kuba ajya gukora ibizami yizeye ko n’ubundi azimuka bitamuha umwete wo kwihatira kumenya ibyo yize kugira ngo bizamufashe no gutsinda ibazwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa