skol
fortebet

Kujya muri Mitiweli si itegeko ariko kugira ubwishingizi bw’ubuzima mu Rwanda byo n’itegeko-RSSB

Yanditswe: Thursday 31, Oct 2019

Sponsored Ad

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana imikorera ya gahunda y’ubwisungane mu Kwivuza, Mutuellle de Santé, mu kigo cy’igihugu cy’Ubwiteganyirize, RSSB, Ntigurirwa Deogratias,yatangaje ko abanyarwanda badategetswe gutunga mitiweli ariko buri munyarwanda asabwa kugira ubwishingizi bw’ubuzima ubwo aribwo bwose.

Sponsored Ad

Mu kiganiro RSSB yahaye abanyamakuru Kuri uyu wa Kane,Ntigurirwa yavuze ko abanyarwanda badategetswe kugura mitiweli ariko nanone ari itegeko kugira ubwishingizi bw’ubuzima ku munyarwanda.

Yagize ati “Icyo nakwibutsa nuko kujya muri mitiweli ntabwo ari itegeko ariko kugira ubwishingizi bw’indwara ku muntu wese uri ku butaka bw’u Rwanda n’itegeko.Singusabye ngo ujye muri Mitiweli,ushobora kujya muri RAMA n’izindi ariko ugomba kugira ubwishingizi.

Ntigurirwa yavuze ko hari ibihano biteganyijwe ku muntu udafite ubwishingizi birimo gucibwa amande y’ibihumbi 5000FRW.

Uyu muyobozi yavuze ko nta cyangombwa cya mitiweli kibaho nkuko umwe mu bayobozi aherutse kucyaka umuturage ahubwo ubu umunyamuryango wese asigaye yerekana indangamuntu ye agiye kwivuza.

Mu mahugurwa RSSB yahaye abanyamakuru,yabasobanuriye byinshi kuri gahunda zirimo ubwisungane mu buzima (mutuelle de santé), Ejo Heza ndetse n’ubwizigamire bugenerwa umugore uri mu kiruhuko cy’ababyeyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa