skol
fortebet

Kwibuka 23: Perezida Kagame yashimiye Afurika, agaya abagipfobya Jenoside yakorewe abatutsi bayita ukundi

Yanditswe: Friday 07, Apr 2017

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yashimiye umugabane w’ Afurika wafashije u Rwanda kwima amatwi abashakaga kugeraka jenoside ku buyobozi bw’ u Rwanda anenga abadaha agaciro abatutsi bishwe ahubwo bagashishikazwa no gushaka ukundi bakwita Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Umukuru w’ igihugu yabivugiye ku rwibutso rukuru rwa Kigali ku Gisozi kuri uyu wa 7 Mata 2017, ubwo hagatangizwaga kumugaragaro ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 23 abazize jenoside yakorewe abatutsi.
Ni umuhango (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yashimiye umugabane w’ Afurika wafashije u Rwanda kwima amatwi abashakaga kugeraka jenoside ku buyobozi bw’ u Rwanda anenga abadaha agaciro abatutsi bishwe ahubwo bagashishikazwa no gushaka ukundi bakwita Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Umukuru w’ igihugu yabivugiye ku rwibutso rukuru rwa Kigali ku Gisozi kuri uyu wa 7 Mata 2017, ubwo hagatangizwaga kumugaragaro ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 23 abazize jenoside yakorewe abatutsi.

Ni umuhango witabiriwe na Madamu wa Perezida w’ u Rwanda Jeannette Kagame ndetse n’ umuyobozi wa komisiyo y’ Afurika yunze ubumwe mushya Moussa Faki.

Perezida Kagame yagize ati “Turashimira abavandimwe b’Abanyafurika badushyigikiye twibasiwe n’inkiko mpuzamahanga zishaka guhindura amateka".

Umukuru w’ igihugu yavuze ko ingabo za bimwe mu bihugu by’ Afurika zitandukanyije n’ abakoraga kimwe n’ abari bashyigiye Jenoside yakorerwaga abatutsi mu Rwanda, atanga urugero rw’ ingabo za Senegal n’ iza Ghana, avuga ko umwe muri izo ngabo yahasize ubuzima.

Ati "Umwe muri bo ni Umukapiteni wo muri Senegal, witwa Mbaye Diagne, wahasize ubuzima, ni umwe mu bo twubaha mu ntwari zacu.”

Umukuru w’ igihugu yakomoje kubadashaka kuvuga Jenoside yakorewe abatutsi ahubwo bagashishikazwa no gushaka ukundi bayita, aho hari abavuga Jenoside yo mu 1994, abandi bakavuga ukundi. Ibyo umukuru w’ igihugu abifata nko kudaha agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi akavuga ko ari impaka zidafite ishingiro.

Yagize ati “Abanyarwanda dufite ubuzima tugomba kubaho. Ntabwo twakomeza kuba mu mpaka zidafite ishingiro. Jenoside igira igisobanuro, kandi ntabwo ari twe Abanyarwanda twagishyizeho. Abatutsi bishwe kubera uko baremwe. Jenoside yarabaye itwara ubuzima bw’abarenga Miliyoni, Inshingano zacu ni ugukora kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi”

Perezida Kagame yavuze ko icyo u Rwanda rushyize imbere atari ukwaka indishyi ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi ahubwo ari ukubaha umwanya wo kwisuzuma no kwikosora.

Yagize ati “Tuzakomeza guha umwanya abagize uruhare mu mateka mabi yacu wo kwisuzuma, bakikosora. Igikenewe kurusha n’indishyi cyangwa gusaba imbabazi ni ukuri kuko kudufasha twese kandi amaherezo kuzagaragara”

Yakomeje agira ati “Ku badashaka kugendera mu kuri, turagira ngo tubabwireko Abanyarwanda dushyize hamwe kandi dukomeye. Ntawe uzatubuza gukomeza gutera imbere. Imbaraga zose yaba yibwirako afite, Abanyarwanda tuzi icyo dushaka, kitubereye. Intego yacu ni uko ibi bitazasubira haba mu Rwanda n’ahandi aho ari hose ku Isi. Ntibizongere ukundi. Dukomeze duharanire intego zitugeza aho twifuza. Ni ko tuzatsinda ikibi cyashatse kudusenya.Ntikizigere na rimwe kiganza”.

Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 23 abazize Jenoside yakorewe abatutsi waranzwe n’ ibikorwa binyuranye birimo gucana urumuri rw’ icyizere, no gushyirwa indabyo kumva ibitse imibiri y’ abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Ku mugoroba hateganyijwe ijoro ryo Kwibuka ribanzirizwa n’ urugendo rwo kwibuka rutangira ku isaha ya saa kumi z’ umugoroba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa