skol
fortebet

Kwizera uherutse gukora ubukwe na Mukaperezida umurusha imyaka 27 yatawe muri yombi ku cyaha cyo gusambanya akanatera inda umwana w’umukobwa[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 09, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Kwizera Evariste w’imyaka 21 uheruka gukora ubukwe agasezerana na Mukaperezida Clotilde w’imyaka 48 y’amavuko, ubu ari mu maboko y’inzego z’ubugenzacyaha aho yafunzwe akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya no gutera inda umwana w’umukobwa utarageza ku myaka y’ubukure.

Sponsored Ad

Kwizera Evariste na Mukaperezida bari bamaze amezi macye bakoze ubukwe, dore ko tariki 31 Mutarama 2019 ari bwo basezeraniye mu murenge wa Musha ho mu karere ka Rwamagana, ubukwe bw’aba bombi bukaba bwararanzwe n’udushya twinshi ndetse n’ibitwenge ku bantu benshi cyane bari babutashye.

Ni ubukwe kandi abatari bacye bakunze kutavugaho rumwe, aho bamwe banavugaga ko Kwizera azajya ata umugore we akajya kwishakira abandi bakobwa bakiri bato.

Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru Ukwezi dukesha iyi nkuru,ashimangira ko Kwizera yari amaze igihe atabana na Mukaperezida kuko ngo yari yaraje mu mujyi wa Kigali ahunga, kuko hari umwana w’umukobwa w’imyaka 15 yari yarasambanyije akanamutera inda bityo akaba yarabihungaga ngo adatabwa muri yombi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gishari, aho Mukaperezida na Kwizera basanzwe batuye, yari yahamirije itangazamakuru ko amakuru y’itabwa muri yombi rya Kwizera nawe yayumvise, kandi ko koko hari umwana w’umukobwa ashinjwa gusambanya akanamutera inda kandi atujuje imyaka y’ubukure.

Mbabazi Modeste, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB, yahamije ko Kwizera Evariste afungiwe i Kigabiro akurikiranyweho icyo cyaha cyo gusambanya no gutera inda umwana w’umukobwa w’imyaka 15. Yagize ati: “Nibyo arimo arakurikiranwa kuri icyo cyaha. Afungiwe kuri station ya Kigabiro, yafashwe ejobundi”

Ingingo y’133 mu Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese usambanya umwana, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) ariko mu gihe byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Kamwe mu dushya twabaye mu bukwe bwa Mukaperezida na Kwizera, harimo nko kuba umukobwa wa Mukaperezida ufite imyaka 31, yaravuze ko adashaka ko nyina yasezerana na Kwizera Evariste ivangamutungo rusange kuko ngo imitungo afite ari iya se.

Ibi byakuruye impaka ndende ahabereye aya masezerano, Mukaperezida n’umugabo we biyemeza ko nta kabuza bagomba gusezerana ivangamutungo rusange n’umurenge urabimwemerera.

Ibitekerezo

  • Gushaka Nyirakuru nk’umugore we byaramukenye.

    Iyi ni Failure kabisa,ariko bitewe nuko uyu musore yahemukiye uriya mwana yateye inda akamuta.Naho ubundi mu bintu bidushimisha cyane Imana yaduhaye,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo “baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Ikibabaje nuko amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yarabitubujije.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,intambara,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izakure mu isi abakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2 imirongo ya 21 na 22.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa