startimes
startimes

Leon Mugesera yashinje umucamanza ko amwanga urubanza rurasubikwa

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 21 October 2019 Yasuwe: 3021

Kuri uyu wa mbere taliki ya 21 Ukwakira 2019, nibwo Dr Léon Mugesera yagaragaye imbere y’Urukiko rw’Ubujurire i Kigali nyuma yo kutishimira igifungo yakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha gusa urubanza rwahise rusubikwa kubera ko yavuze ko umwe mu bacamanza b’urukiko rw’ubujurire witwa Kariwabo Charles amwanga bityo atagomba kuba mu bamuburanisha.


Sponsored Ad


Ubwo bari bamuhaye ijambo ngo asubanure ubujurire bwe, Leon Mugesera yasabye ibintu bibiri birimo kumenya amazina y’abamuburanisha no kwemererwa kuburana yicaye kubera uburwayi.

Yemerewe kuburana yicaye, ariko umucamanza amubwira ko atari ngombwa ko abacamanza bivuga amazina, ko amenya gusa ko ari ab’urukiko rw’ubujurire bari kumuburanisha.

Bwana Mugesera yatsimbaraye avuga ko bagomba kuyamubwira kuko hari ubwo yasanga hari uwo bafitanye ikibazo akamwihana (akamwanga).

Umucamanza yamubwiye ko bagiye kumwibwira wenyine, maze baramuhamagara imbere, we n’umwunganizi we Jean Felix Rudakemwa, begera abacamanza bababwira amazina yabo.

Mugesera yahise avuga ati: "Uwitwa Kaliwabo Charles ndamwihannye kubera urwango amfitiye".

Perezida w’Inteko Iburanisha yasabye Mugesera gusobanura impamvu yihannye umucamanza,amusubiza ko aramutse abisobanuye byakurura impaka kandi nta mpaka zigomba kubaho gusa ahishura ko hari ibyemezo bibi uyu yamufatiye mu rukiko rukuru.

Umucamanza yahise ategeka ko iburanisha risubikwa kugira ngo urukiko rusuzume impamvu zo kuba uregwa yihannye umwe mu nteko y’abacamanza.

Mugesera w’imyaka 64, uyu munsi yari agarutse mu rukiko nyuma y’imyaka itatu akatiwe gufungwa burundu.

Yari yambaye ishapure ndende, aboneka nk’udafite imbaraga z’umubiri zihagije, birashimangirwa gusaba kuburana yicaye.

Iburanisha rigitangira, umucamanza yasubiyemo kenshi abwira abanyamakuru ko batemerewe gufata amajwi no gufotora.

Hanze y’urukiko abacungagereza babuzaga uwariwe wese kwegera no gufotora Leon Mugesera.

Mugesera w’imyaka 64 yoherejwe mu Rwanda na Leta ya Canada tariki 23/01/2012.

Nyuma y’imyaka ine aburana, mu kwezi kwa kane 2016 yahamwe bitatu muri 5 yashinjwaga birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu, urukiko rukuru rumuhanisha gufungwa burundu.

Dr Léon Mugesera yahamwe n’ibyaha birimo gushishikariza Abahutu mu buryo butaziguye kwica Abatutsi, gutoteza nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu no kubiba urwango rushingiye ku moko n’inkomoko.

Ibyaha yahamijwe bishingiye ku ijambo yavugiye ku Kabaya mu 1992, ubu ni mu karere ka Ngororero mu burengerazuba bw’u Rwanda, ashinjwa ko ryahamagariraga Abahutu kwica Abatutsi.

Mugesera we ahakana ibyaha byose aregwa ari nayo mpamvu yiyemeje kujurira.

Urukiko ntabwo rwatangaje itariki uru rubanza mu bujurire ruzasubukurwaho.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble gakuba

    A bicanyi ntibatana no kwambara amashapure.

    October 2019
  • chat_bubble gakuba

    A bicanyi ntibatana no kwambara amashapure.

    October 2019

Inzindi nkuru

Uwimbabazi Irène yatewe mu rugo bamufata ku ngufu bashaka no kumukata...

Abagizi ba nabi bateye mu rugo rwa Uwimbabazi Irène bamufata ku ngufu,...
7 August 2020 Yasuwe: 160 0

Abakora umwuga w’ubukomisiyoneri mu Rwanda bakuwe amata ku munwa

Uburyo bushya bwo guteza cyamunara hakoreshejwe uburyo bwa elegitoronike,...
6 August 2020 Yasuwe: 10307 0

Polisi y’u Rwanda yashyize hanze amabwiriza agenga abakora ingendo z’indege...

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu,CP John Bosco Kabera Yavuze ko ku bagenzi...
2 August 2020 Yasuwe: 11453 0

RIB yerekanye abakobwa 4 bakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga amashusho yabo...

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Nyakanga 2020 nibwo Urwego rw’igihugu...
31 July 2020 Yasuwe: 12054 0

Umunyarwanda warangije amasomo y’ikoranabuhanga n’itumanaho muri kaminuza...

Umunyarwanda warangije amasomo y’ikoranabuhanga n’itumanaho muri kaminuza,...
31 July 2020 Yasuwe: 9340 4

Rusizi:Umugabo ufite urugo bamufatiye mu rugo rw’abaturanyi asambanya...

Umuyobozi w’Umudugudu wa Rurenga 1 mu karere ka Rusizi, Nzeyimana Jean...
19 July 2020 Yasuwe: 15704 3