skol
fortebet

Leta y’ u Rwanda yagurijwe miliyoni 125$ zo kugeza amashyanyarazi ku baturage

Yanditswe: Monday 04, Dec 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere, u Rwanda rwasinyanye amasezerano na banki y’Isi y’inguzanyo ya miliyoni 125 z’amadolari mu buryo bwo gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage. Aya masezerano banki y’isi yagiranye n’u Rwanda, n’Ikiciro cya mbere cy’inguzanyo banki y’Isi yari igeneye u Rwanda, ni mu gihe cy’imyaka itatu ubwo ni miliyoni 375 z’amadolari, ahwanye na miliyari 271rwf. U Rwanda ruzatangira kwishyura iyi nguzanyo nyuma y’imyaka itandatu ku nyungu ya 0.78% bakayirangiza mu myaka 38.
Minisitiri w’Imari (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere, u Rwanda rwasinyanye amasezerano na banki y’Isi y’inguzanyo ya miliyoni 125 z’amadolari mu buryo bwo gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage.

Aya masezerano banki y’isi yagiranye n’u Rwanda, n’Ikiciro cya mbere cy’inguzanyo banki y’Isi yari igeneye u Rwanda, ni mu gihe cy’imyaka itatu ubwo ni miliyoni 375 z’amadolari, ahwanye na miliyari 271rwf. U Rwanda ruzatangira kwishyura iyi nguzanyo nyuma y’imyaka itandatu ku nyungu ya 0.78% bakayirangiza mu myaka 38.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi , Claver Gatete yavuze ko iyi nguzanyo bahawe ariyo nguzanyo nini bahawe na banki y’isi, ikazabafasha kugeza ku baturage b’u Rwanda amashanyarazi bose bakaba heza.

Yagize ati “Dukeneye amashanyarazi kugira ngo agere ku bigo by’amashuri, ku baturage basanzwe, ibigo by’ubucuruzi, atume inganda zacu zitera imbere …bizadufasha kugeza amashanyarazi ku baturage no mu micungire myiza yayo, tugabanya ibihombo ndetse no kureba niba umuriro ugera ku baturage uko bikwiye.”

Leta yagaragaje ko 40% by’abaturage aribo bamaze kubona amashanyarazi naho mu myaka itatu iri imbere bikazaba biri ku kigero cya 70%.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingufu, amazi n’isukura muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Kamayirese Germaine,nkuko Igihe kibitangaza yavuze ko iyi nguzanyo igiye kwifashishwa mu gusana imiyoboro yangiritse hirindwa ibihombo byaterwaga n’umuriro upfa ubusa bigatuma ikiguzi cy’umuriro ku baturage kizamuka, bikagabanya kandi ibura ry’umuriro rya buri kanya kubera gusaza kw’ibikorwaremezo.

Umuyobozi wa Banki y’Isi, Ishami ry’u Rwanda, Yasser El Gamal, yavuze ko kuba u Rwanda rufite intego nziza yo kugeza umuriro kuri bose ari yo mpamvu batazuyaje kubaha iyi nguzanyo.Avuga ko kandi u Rwanda barufitiye ikizere bitewe n’ibyo rwagezeho bikomeye ku ruhande rw’ikwirakwizwa ry’umuriro w’amashanyarazi b, bakaba bafite ikizere ko u Rwanda ruzabyaza umusaruro iyi nguzanyo ruhawe.

Yagize ati “U Rwanda rufite intego nziza mu nzego nyinshi ariko by’umwihariko mu rwego rw’ingufu. Ni igihugu cyifuza kugeza umuriro w’amashanyarzi ku bantu bose mu gihe cya vuba. Guverinoma yakoze amavugurura ashimishije muri uru rwego. Ubu intego ni kugeza umuriro kuri bose kandi mu buryo bworoheye umuturage […] Ibyiza byagezweho u Rwanda rukwiye kubyishimira kandi nta kindi gihugu turabibonamo.”

Banki y’Isi kandi ngo isanzwe ifasha u Rwanda mu bijyanye n’amashanyarazi kuko ngo imaze gutanga angana na miliyoni 386.7 z’amadolari harimo no kubaka urugomero rwa Rusumo ruhuriweho n’u Rwanda, Tanzaniya ndetse n’u Burundi.

Ibitekerezo

  • Nibyiza kuba amahanga akomeje kwizera u Rwanda akaruguriza amadorali buriya ni uko ayo twahawe mbere twayakoresheje neza, erega ahari ubutegetsi bwiza nta kitashoboka. Leta niyihute itugezeho amashyanyarazi kuko ni foundation y’ iterambere rirambye

    Amashyanyarazi natwe i Rulindo aho turayakeneye ku bwinshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa