skol
fortebet

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abagize Inteko ishinga Amategeko( Amafoto)

Yanditswe: Wednesday 19, Sep 2018

Sponsored Ad

Abadepite 80 baherutse gutorerwa kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, bararahirira gutangira imirimo yabo mu muhango uyoborwa na Perezida wa Repubulika.

Sponsored Ad

Manda ya kane y’Umutwe w’Abadepite izatangira ku wa 5 Ukwakira 2018 isozwe mu 2023.

Amategeko ateganya ko abagize Inteko Ishinga Amategeko barahirira imbere ya Perezida wa Repubulika, ataboneka bakarahirira imbere ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Muri uyu muhango, Abadepite baritoramo abagize biro, ni ukuvuga Perezida na ba Visi Perezida babiri, umwe ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma ndetse n’ushinzwe Imari n’Abakozi.

Abayobozi mu nzego za leta, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abahoze mu Nteko icyuye igihe n’abandi batandukanye nibo bitabiriye uyu muhango uri kubera mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.













Ibitekerezo

  • Abadepite bazatwigire ku ikibazo cy’igiciro cya kawa y’ibitumbwe isarurwa mu murenge wa Gihombo Aho igurwa amafaranga 216 rwf muri murenge ihana urubibi ariyo Kirimbi, Karambi, Mahembe ikagurwa hagati ya 300& 400 rwf kdi twese tugahurira ku isoko rimwe rwose ni ikibazo kinini ku muhinzi wa Kawa mu murenge wa Gihombo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa