skol
fortebet

Louise Mushikiwabo yatangiye kuyobora OIF ku mugaragaro [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 03, Jan 2019

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo uherutse gukora amateka yo gutorerwa kuba umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa OIF,yatangiye ku mugaragaro akazi mu mujyi wa Paris,kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 03 Mutarama 2019.

Sponsored Ad

Louise Mushikiwabo wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda ndetse n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda , yatowe mu mpera z’umwaka ushize yanikiriye bikomeye umunya Canada Michaelle Jean.

Mushikiwabo yatowe ku bwiganze bw’amajwi 40 mu matora yabereye i Yerevan muri Armenia taliki ya 12 Ukwakira umwaka ushize.

Mushikiwabo yahawe ikaze ku biro by’uyu muryango biherereye I Paris ndetse ahita atangira akazi kuri uyu wa Gatatu taliki ya 03 Mutarama 2019.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa