skol
fortebet

Madamu Jeannette Kagame arifuza ko u Rwanda rwatekereza ku kongera Ilingala mu ndimi zikoreshwa mu gihugu

Yanditswe: Monday 10, Jun 2019

Sponsored Ad

Umufasha wa Perezida wa Repubulika,Madamu Jeannette yatangaje ko yibaza niba igihugu cy’u Rwanda kitatekereza gahunda yo kongera ururimi rw’ilingala mu ndimi zemewe mu Rwanda.

Sponsored Ad

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko bikwiriye kwigwaho Ilingala rigashyirwa mu ndimi zemewe mu Rwanda mu ijambo ryo kwakira mugenzi we, umugore wa Perezida Tshisekedi wa Kongo, Madamu Denise Nyakeru Tshisekedi uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Yagize ati "Hari ubwo nibaza niba u Rwanda rudakwiriye gutekereza cyane kongera ilingala ku ndimi enye zemewe mu gihugu".

Umubare w’abavuga ilingala mu Rwanda ntabwo uzwi neza, si ururimi rukoreshwa mu bucuruzi cyangwa mu burezi, ruvugwa ahanini n’ababaye muri Kongo cyangwa abanyekongo baba mu Rwanda.

U Rwanda nicyo gihugu cya mbere mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba gifite indimi nyinshi zemewe mu butegetsi aho mu zemewe harimo ikinyarwanda, igifaransa, icyongereza, n’igiswayire giherutse kwemezwa mu mwaka wa 2017.

Madamu Denise Tshisekedi yageze i Kigali kuri iki Cyumweru taliki ya 09 Kamena 2019,yakirwa na madame Jeannette Kagame n’abandi bayobozi batandukanye.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa