skol
fortebet

Major Mudathiru na bagenzi be baregwaga kuba mu mutwe wa P5 bemeye bimwe mu byaha baregwa

Yanditswe: Friday 18, Oct 2019

Sponsored Ad

Major Mudathiru uregwa kuba umwe mu bayobozi b’inyeshyamba zo mu Mutwe wa P5, yemeye ibyaha byo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, anabisabira imbabazi.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 18 Ukwakira 2019, Mudathiru na bagenzi be bageze imbere y’urukiko baburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Uyu munsi kuwa gatanu baje kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rukiko rwa gisirikare i Kigali, bahabwa umwanya ngo basubize ku byaha barezwe.

Mudathiru Habib wasezerewe mu ngabo z’u Rwanda afite ipeti rya majoro yemeye ibyaha bitatu, abisabira imbabazi, ahakana icyo kugirira nabi ubutegetsi.

Mu magambo ye yagize ati “Navuga ko mbisabira imbabazi.”

Yavuze ko icyo cyaha atacyemera kuko atagikoze, ngo ntiyegeze agera ku mupaka w’u Rwanda ateye igihugu agamije kugirira nabi ubutegetsi.

Abandi bareganwa bemeraga ko bagiye muri P5 bashutswe, kuko bamwe bavuga ko bagiye muri Congo bijejwe imirimo itandukanye irimo ubushoferi, ubuvuzi, gucukura amabuye y’agaciro n’ibindi.

Abamaze kumvwa kugeza ubu bemera ibyaha bimwe bagahakana ibyo kugirira nabi ubutegetsi n’umubano n’ibindi bihugu ugamije gushoza intambara ku Rwanda.

Mudathiru yavuze ko iyo amagara aterewe hejuru buri wese asama aye, ko ibyo aba baregwa barimo ari amatakirangoyi kuko ngo bagiye muri RDC bazi ibyo bagiye gukora.

Ubushinjacyaha bwavuze ko icyaha aba bahakana cyo kugirira nabi ubutegetsi bagikoze kuko binjiye mu mutwe w’abagizi ba nabi ari cyo bagamije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa