skol
fortebet

Major Mudathiru yanze kuripfana ashima Leta y’ u Rwanda uko ibafashe muri gereza

Yanditswe: Monday 28, Oct 2019

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere nibwo urukiko rwa Urukiko rwa Gisirikare,rwategetse ko Rtd Major Habib Mudathiru na bagenzi be 24 bari mu mutwe wa P5 uyoborwa na Kayumba Nyamwasa bafungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ibyaha bikomeye bashinjwa ariko uyu Mudathiru yashimiye Leta y’u Rwanda uko ibafashe kandi bari bashaka kuyigirira nabi.

Sponsored Ad

Urukiko rumaze kuvuga umwanzuro ko Major Mudathiru n’abagenzi be 24 bagiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mbere y’uko urubanza rwabo ruburanishwa,uyu Mudathiru yazamuye ikiganza asaba ijambo, maze arihawe avuga ko atababajwe no guhanwa kuko yakoze ibyaha ahubwo ko ashima ubuyobozi bw’u Rwanda kuko butamukoreye iyicarubozo kandi yarafashwe ari mu ruhande rwitwa ’umwanzi’ nk’uko ngo ahandi bigenda.

Yagize ati "Nibyo ntawakwishimira gufungwa, nta nubwo twakwishimira kudahanwa kuko umuco wo kudahana ni mubi, ibyo ntacyo mbivugaho rwose. Gusa njyewe ni ikintu cyo gushima. Mbere na mbere ndashaka gushimira Leta y’u Rwanda uburyo badufashemo n’uburyo tubayeho, turabibashimira cyane kubera ko iyo ufashwe ukitwa haduyi, mu bindi bihugu uba utotezwa.

Nkaba nshimira Leta y’u Rwanda irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, uburyo badufashemo, butandukanye n’ahandi uko mbizi. Aho dufungiwe ni byo koko hakwiriye ikiremwamuntu, uburyo dufashwemo nta totezwa, nta yicarubozo turakorerwa, njye rwose nkaba mbishimira ubuyobozi bwa Military Police.’’

Aba bose uko ari 25 bararegwa kwinjira mu mutwe wa gisirikare utemewe, kugirana umubano n’ibihugu by’amahanga bagamije guteza intambara mu gihugu, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi.

Abaregwa biganjemo abanyarwanda, barimo n’Abarundi n’abanya-Uganda.

Abo mu Burundi, babwiye umucamanza ko basaba ubuhingiro mu Rwanda ngo kuko boherejwe iwabo bagirirwa nabi.

Mu rukiko izina rya General Kayumba Nyamwasa rigarukwaho kenshi, ashinjwa ko ari we watangaga amabwiriza kuri aba baregwa.

Aba bagabo 25 bashinjwa kuba ari abarwanyi b’umutwe wa P5 w’ishyaka rya RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda urukiko rwa gisirikare rwategetse ko bakomeza gufungwa mu gihe bategereje urubanza.

’Major’ Habib Mudathiru ufatwa nk’umukuru wabo n’abareganwa nawe, bemereye urukiko ko bari mu mutwe w’ingabo ugamije kurwanya ubutegetsi.

Umucamanza yavuze ko ibyo baregwa bikomeye bityo badashobora gukurikiranwa badafunze.

Umucamanza yavuze ko hari impamvu zituma bakekwaho ibyaha baregwa kuko bemera ko babikoze.

Ibitekerezo

  • Ahanini aba basore bishora muli izi ntambara kubera ubushomeli.Gusa bage bibuka Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo baje kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira.Nkuko Zaburi 5 umurongo wa 6 havuga,Imana yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi.Intwaro y’abakristu nyakuri ni Bible.Bayirwanisha bajya mu nzira bakabwiriza abantu gukundana no gushaka Imana,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ariko abakora ibyo itubuza,urugero abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa