skol
fortebet

Masudi Djuma yagizwe umutoza mushya wa Bugesera FC

Yanditswe: Tuesday 12, Nov 2019

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera bwamaze kumvikana n’uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports na AS Kigali,Masudi Djuma ko ababera umutoza kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye.

Sponsored Ad

Masudi Djuma yagizwe umutoza mukuru w’iyi kipe iherutse kwirukana Bisengimana Justin mu cyumweru gishize kubera umusaruro muke.

Nkuko umuyobozi wa Bugesera FC Gahigi Jean Claude yabitangarije abafatanyabikorwa ba Bugesera FC, Irambona Masudi Djuma yagizwe umutoza mukuru w’iyi kipe ugiye gusimbura Bisengimana Justin uheruka gusezererwa kubera umusaruro muke.

Gahigi yagize ati: “Nyuma yo kutumvikana na Karekezi Olivier twegereye abandi batoza barimo Masudi Djuma twumvikanye. Biteganyijwe ko akoresha imyitozo ya mbere kuri uyu wa kabiri mu gitondo.”

Masudi Djuma ni inararibonye mu mupira w’amaguru mu Rwanda kuko Rayon Sports yabereye umutoza mukuru bwa mbere guhera muri Gashyantare 2016,yayihesheje igikombe cya shampiyona ya 2016/17 n’igikombe cy’Amahoro cya 2016.

Masudi Djuma aje muri Bugesera FC nyuma y’aho yaherukaga gutandukana na AS Kigalii yamazemo amezi atandatu guhera mu Ukwakira 2018. Mu mikino 22 yatoje AS Kigali , yatsinzemo imikino 7, anganya 8, atsindwa 7.

Masudi Djuma yageze mu Rwanda mu 1998, akinira APR FC imyaka ibiri mbere yo kwerekeza muri Kiyovu Sports.

Mu 2003 nibwo yerekeje muri Rayon Sports maze mu 2004 ayifasha gutwara shampiyona ubwo yatozwaga na Kayiranga Baptiste, nyuma ava muri iyi kipe yerekeza mu gihugu cya Seychelles mbere yo kugaruka mu bururu n’umweru mu 2006, agakina umwaka umwe.

Masudi Djuma yaretse gukina ruhago mu 2010 mu ikipe ya Inter Stars, agana mu butoza aho kugeza ubu afite Licence B ya CAF yabonye mu 2013.

Bugesera FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 8 n’umwenda w’ibitego 2 mu mikino 8 ya shampiyona ishize ariyo mpamvu yazanye Masudi Djuma kugira ngo ayifashe kugaruka mu myanya myiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa